Intambara ya Ukraine n’u Burusiya yabaye nk’isonga umurwayi wari ukirembye- Umusesenguzi mu by’ubukungu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imibare mishya y’ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) irerekana ko 2022 izasiga ubukungu bw’u Rwanda buzamutse ku kigero cya 6,4% aho kuba 7,2% nk’uko byari biteganyijwe. Umusesenguzi avuga ko izi mpinduka zishinze imizi ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine yaje isanga ubukungu n’ubundi bwari bwarazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Iyi mibare kandi yerekana ko muri 2023, ubukungu bw’u Rwanda buzagera kuri 7,4% buvuye kuri 8% byari byitezwe.

Izindi Nkuru

Nyuma y’aho imibare y’ikigega mpuzamahanga cy’imari igaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamakuka kuri 0.8% ugereranyije n’imibare yari yitezwe, abahanga mu bukungu bagaragaje impamvu y’izi mpinduka.

Aganira na RADIOTV10, Dr Fidele Mutembelezi usanwe ari umwarimu w’ibijyanye  n’ubukungu muri kaminuza, yagize ati “Iriya ntambara [iy’u Burusiya na Ukraine] yaje isa n’ishaka…Ni nk’uko umuntu yaba yarakomeretse umuntu akaza akongeramo ingumu mu gisebe kandi n’ubukungu bwari butarajya mu buryo.”

Iyi nzobere mu bijyanye n’ubukungu avuga ko iyi ntambara yaje isanga ubukungu bw’Isi bumaze kuzahazwa n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku buryo yabaye nk’ihuhura uwari umurwayi.

Ati “Ubukungu ntabwo ari ibintu biri automatique [byikora ako kanya] ntabwo ari ugukanda bouton ngo ibintu bigere ku rwego nka rwa rundi rwa mbere ya COVID-19.”

Dr Mutembelezi avuga ko hari abantu benshi bari baratakaje akazi kubera icyorezo cya COVID-19, ndetse n’ibikorwa byari byarahagaze byatumye abantu bagira ubushobozi bucye bwo guhaha noneho biza guhumira ku mirari ubwo ibiciro byahise bitumbagira ku masoko kubera ikibazo cy’intambara.

 

Mu kuzahura ubukungu hari ikirengagijwe

Goverinoma y’u Rwanda yashyizeho ikigega nzahurabukungu ndetse ko ubu kirimo gushakirwa amafaranga ku buryo cyagera kuri miliyari 350 Frw.

Mu mpera ya 2020, iki kigega cyari cyutangiranye miliyari 100 Frw ariko 1/2 cyayo yahawe amahoteli, nyuma yo kugaragaza igihombo cya 30% batewe n’ingaruka za covid19.

Dr Mutembere avuga ko nubwo imikorere y’iki kigega na yo hari ikirengagijwe.

Yagize ati “Ikigaragara ntabwo bihagije, bfite icyo bifasha ariko ntabwo ari ku rugero rukenewe ntabwo bigera kuri benshi, nka kiriya kigega nzahurabukungu kireberera abantu bakomakomeye ni ukuvuga amahoteli n’iki n’iki ariko nk’abafite ubucuruzi buciriritse [SMEs] ntabwo gipfa kubageraho kandi ni bo bantu benshi cyane muri uru rwego bahuye n’ibibazo bikomeye cyane.”

Uyu musesenguzi atangaje ibi mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara itumbagira ry’ibiciro ku isoko aho muri Gashyantare 2022 byazamutseho 5,8% mu gihe muri Mutarama byazamutseho 4.3%.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru