Mu masaha ya mbere ya saa sita, ku rugo rwo Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruherereye muri Komini ya Gombe, humvikanye urusaku rw’amasasu, hanatangazwa intandaro yayo.
Ni amasasu yarashwe mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, mu gace ka Uvira muri Komini ya Gombo.
Adam Shemishi, Umujyanama wa Olive Lembe Kabila Madamu wa Kabila, ushinzwe itumanaho yagize ati “Agatsiko ka La force du progress kashakaga kwinjira ku ngufu ubwo Madamu w’uwahoze ari Perezida, Olive Lembe Kabila yari ahari, ni cyo cyatumye humvikana amasasu muri Gombe.”
Iri tsinda ryitwaje intwaro, ni iry’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka rya UPDS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uwabonye iki gikorwa kiba, yavuze ko aga gatsiko kari kagizwe n’urubyiruko rwanyuze ahatuye Colonel Tshashi.
Yagize ati “Nari ndi ku Munyamabanga Mukuru wa ESU, mbona itsinda ry’urubyiruko runyura ku rugo rwa kwa Tshatshi rwerecyeza kuri Fleuve Congo Hôtel.”
Aka gatsiko, ni kamwe mu gahangayikishije, kakaba karagaragaye kitwaje intwaro gakondo nk’imihoro n’inkoni mu guhangana n’abari mu myigaragambyo y’abatavura rumwe n’ubutegetsi yabaye tariki 20 Gicurasi 2023.
Muri Kamena umwaka ushize, Inama y’Abipisikopi muri Congo, yatangaje ko “Uyu mutwe ukomeje kugaragara ukorana rimwe na rimwe na Polisi mu guhangana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abaturage bari mu bikorwa by’amahoro byo kunenga ubutegetsi buriho mu Gihugu.”
RADIOTV10