Friday, July 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Intandaro y’urufaya rw’amasasu rwumvikanye ku rugo rw’uwabaye Perezida wa Congo yamenyekanye

radiotv10by radiotv10
31/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Intandaro y’urufaya rw’amasasu rwumvikanye ku rugo rw’uwabaye Perezida wa Congo yamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu masaha ya mbere ya saa sita, ku rugo rwo Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruherereye muri Komini ya Gombe, humvikanye urusaku rw’amasasu, hanatangazwa intandaro yayo.

Ni amasasu yarashwe mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, mu gace ka Uvira muri Komini ya Gombo.

Adam Shemishi, Umujyanama wa Olive Lembe Kabila Madamu wa Kabila, ushinzwe itumanaho yagize ati “Agatsiko ka La force du progress kashakaga kwinjira ku ngufu ubwo Madamu w’uwahoze ari Perezida, Olive Lembe Kabila yari ahari, ni cyo cyatumye humvikana amasasu muri Gombe.”

Iri tsinda ryitwaje intwaro, ni iry’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka rya UPDS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uwabonye iki gikorwa kiba, yavuze ko aga gatsiko kari kagizwe n’urubyiruko rwanyuze ahatuye Colonel Tshashi.

Yagize ati “Nari ndi ku Munyamabanga Mukuru wa ESU, mbona itsinda ry’urubyiruko runyura ku rugo rwa kwa Tshatshi rwerecyeza kuri Fleuve Congo Hôtel.”

Aka gatsiko, ni kamwe mu gahangayikishije, kakaba karagaragaye kitwaje intwaro gakondo nk’imihoro n’inkoni mu guhangana n’abari mu myigaragambyo y’abatavura rumwe n’ubutegetsi yabaye tariki 20 Gicurasi 2023.

Muri Kamena umwaka ushize, Inama y’Abipisikopi muri Congo, yatangaje ko “Uyu mutwe ukomeje kugaragara ukorana rimwe na rimwe na Polisi mu guhangana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abaturage bari mu bikorwa by’amahoro byo kunenga ubutegetsi buriho mu Gihugu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Umuhanzi uzwiho umwihariko w’indirimbo zizamurira ibinezaneza abakundana afite agaseke agiye gupfundura

Next Post

UPDATE: Amakuru agezweho nyuma y’urupfu rw’Umuyobozi wa Hamas rushinjwa Israel

Related Posts

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

by radiotv10
25/07/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umuntu wese ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u...

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

by radiotv10
25/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu...

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

by radiotv10
24/07/2025
0

Pasiteri Marcelo Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu bakozi b’Imana bakurikirwa na benshi muri Afurika, yashyingiranywe...

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/07/2025
0

Ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byashizemo abantu bahunze kubera imirwano imaze iminsi ibiri...

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

by radiotv10
23/07/2025
0

Large parts of Masisi territory in North Kivu have been emptied of residents due to ongoing fights for the past...

IZIHERUKA

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva
MU RWANDA

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

25/07/2025
Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

25/07/2025
Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Amakuru agezweho nyuma y’urupfu rw’Umuyobozi wa Hamas rushinjwa Israel

UPDATE: Amakuru agezweho nyuma y’urupfu rw’Umuyobozi wa Hamas rushinjwa Israel

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.