Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yatangaje inkuru y’akababaro

radiotv10by radiotv10
13/06/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yatangaje inkuru y’akababaro
Share on FacebookShare on Twitter

Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yatangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umwe mu Badepite bari bayigize witabiye Imana i Arusha muri Tanzania.

Hon. Dr. Shogo Mlozi Sedoyeka yari Umudepite uhagarariye Igihugu cya Tanzania mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Nk’uko tubikesha EALA mu itangazo ryo kubika ryatambutse ku rubuga Nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, nyakwigendera Hon. Dr. Shogo Mlozi Sedoyeka yitabye Imana uyu munsi.

Iri tangazo ritangira rigira riti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rwa Hon. Dr. Shogo Mlozi Sedoyeka-Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba witabye Imana mu gitondo cy’uyu munsi i Arusha muri Tanzania.”

Ubuyobozi bwa EALA, bwifurije nyakwigendera kuruhuka mu mahoro, bwavuze ko imigendekere y’imihango yo kumusezerano bwa nyuma, izatangazwa nyuma.

Nyakwigendera Hon. Dr. Shogo Mlozi Sedoyeka, yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya EAC muri manda yo kuva muri 2022 kugeza muri 2027.

Hon. Dr. Shogo wari umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, yagize imyanya inyuranye mu buyobozi bw’Ibigo byo muri Tanzania, nko kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ryigisha ibijyanye n’Ubukerarugendo rya National College of Tourism.

Yanabaye kandi umwarimu mu mashuri makuru na za Kaminuza, aho yigishihe muri Kaminuza y’Igihugu ya Tanzania (University of Tanzania), mu ishami ry’Ubukerarugendo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Menya impinduka zakozwe muri Guverinoma y’u Rwanda zinjijemo batanu barimo Amb.Nduhungirehe

Next Post

Abanyarwanda babiri bakurikiranyweho kwicira umuntu muri Uganda bagejejwe imbere y’Urukiko

Related Posts

Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

by radiotv10
13/10/2025
0

Nyuma y’iminsi ibiri inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo urwana ku ruhande rwa Leta ya DRC zigenzura ibice bine byo muri Teritwari...

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

by radiotv10
13/10/2025
0

Israel yashyikirijwe imfungwa 20 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’agahenge agamije kurangiza...

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

by radiotv10
13/10/2025
0

Guverinoma y’u Bubiligi n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zagaragaje ko zishimiye itangazo ry’igisirikare cya DRC (FARDC) rihamagarira abarwanyi b’umutwe...

Abadipolomate batatu bitabiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Israel na Hamas bapfiriye mu Misiri

Abadipolomate batatu bitabiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Israel na Hamas bapfiriye mu Misiri

by radiotv10
13/10/2025
0

Abakozi batatu b’Urwego rukuru rw’Ubuyobozi rwa Qatar, bari bitabiriye ibiganiro bihuza Israel na Hamas mu Misiri, bapfiriye mu mpanuka y’imodoka...

Intambara irarangiye- Trump yatangaje ku mugaragaro ibya Israel na Hamas

Intambara irarangiye- Trump yatangaje ku mugaragaro ibya Israel na Hamas

by radiotv10
13/10/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko intambara imaze imyaka ibiri ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas...

IZIHERUKA

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo
FOOTBALL

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

by radiotv10
13/10/2025
0

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

13/10/2025
AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

13/10/2025
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyarwanda babiri bakurikiranyweho kwicira umuntu muri Uganda bagejejwe imbere y’Urukiko

Abanyarwanda babiri bakurikiranyweho kwicira umuntu muri Uganda bagejejwe imbere y'Urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.