Inama yiga ku mikoreshereze ya Interineti mu Rwanda yateraniye i Kigali, yiga uburyo bwo kuvugurura serivisi za Interineti nk’uburyo bufasha rubanda guhorana amakuru y’ibyo bakeneye, ariko no gutekereza uko barinda abana bakoresha Interineti.
Abari bahagarariye inzego za Guverinoma ndetse n’inzobere mu by’ikoranabuhanga, batanze ikiganiro, basangije abandi amasomo n’ubumenyi bungutse muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, mu bijyanye no guha serivisi abaturage, ariko banaganira ku kibazo cy’umutekano w’abana bakoresha Interineti.
Iradukunda Yves, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kugira serivisi zitangirwa kuri interineti, ariko icyorezo cya Covid-19 ngo cyagaragaje ko hakiri urugendo rurerure.
Yagize ati “Hari serivisi nyinshi ubu zitangirwa kuri interineti by’umwihariko ku ‘Irembo’, ariko ntituragera aho twifuza, kuri serivisi zisaga ijana zizajya zitangirwa kuri interineti. Haracyari ibikeneye gukorwa kugira ngo abantu bamenye iby’izo serivisi zitangirwa kuri interineti ”.
Iradukunda avuga ko akazi gakurikiyeho kazasaba u Rwanda kugira ubufatanye butandukanye bugamije kugira serivisi zitangirwa kuri interineti muri Kigali zigezwe no ku batuye mu bice by’icyaro.
Yagize ati “Turashaka ko abantu bamenya iby’izo serivisi zitangirwa kuri interineti kuko hari nyinshi. Twe nka Guverinoma tubona ko inyinshi muri izo serivisi ziri muri Kigali gusa, ariko turashaka ko zigera no mu bice by’icyaro dufatanyije na sosiyete n’abafatanyabikorwa batandukanye bakora muri urwo rwego”.
Ingabire Grace, Umuyobozi mukuru w’ikigo gihagarariye abakoresha Ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwanda Internet Community and Technology Alliance – RICTA), yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye Abanyarwanda bamenya ko interineti idakenewe mu buzima bw’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ko ikenewe no mu kazi umuntu akora, iyo ngo akaba ari yo mpamvu hakwiye kuganirwa uburyo bwiza bwo kurinda abakoresha interineti.
Muri iyo nama hagaragajwe uruhare ikoranabuhanga ryagize mu rwego rwo koroshya itumanaho mu nzego z’ubuzima, mu burezi, muri serivisi z’ubucuruzi mu gihe cy’icyorezo, kuko ryafasha abantu kugabanya ingendo zitari ngombwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, wari imbere mu bashinzwe kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Guverinoma ajyanye no kwirinda Covid-19, avuga ko amakuru anyuze kuri interineti yagize uruhare rukomeye kandi ko nka Polisi bashoboye kugera ku baturage benshi binyuze kuri interineti.
CP Kabera yavuze ko Abanyarwanda bari mu gihugu n’abari hanze yacyo, bakomezaga kubona amakuru yerekeye igihugu cyabo, bitabaye ngombwa ko bajya kuri televiziyo cyangwa Radio, akabona rero ngo ari byiza ko interineti yakomeza gukoreshwa mu rwego rwo kugera ku bantu benshi mu gihugu no hanze.
CP Kabera ati “Interineti yatumye dushobora kugera ku baturage benshi aho bari hose, tugasangira amakuru, ibitekerezo n’ibyifuzo. Interineti ni ikintu gikomeye, na nyuma y’icyorezo cya Covid-19, dukwiye kureba uko yakoreshwa neza nk’imwe mu nzira z’itumanaho”.
Ibyo byavuzwe muri iyo nama kandi binemezwa n’umubare w’abagura telefoni n’abakoresha interineti wazamutse nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).
Gahungu James, umuyobozi ushinzwe ibyerekeranye n’ikoranabuhanga muri RURA, avuga ko uko kwiyongera kw’abakoresha interineti, bijyana no kuba ihari, intambwe ikurikiraho rero, isaba kumenya kugenzura imikoreshereze y’iyo interineti, kumenyekanisha uko ikoreshwa, kuko hasanzwe hariho amategeko agenga ibijyanye n’amakuru yo kuri interineti no kurinda ibanga ry’abayikoresha.