Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF, bohereje itsinda riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Maroc, mu nama igamije gushimangira ubufatanya mu by’Ingabo hagati y’Ibihugu byombi.
Aya makuru yatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, bwavuze ko iri tsinda ry’Intumwa za Minisiteri y’Ingabo na RDF, riri i Rabat kuva ku Cyumweru tariki 18 Mutarama 2026.
Mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi Bukuru bwa RDF, bwavuze ko “Intumwa za Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF ziyobowe na Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, ziri i Rabat mu Bwami bwa Maroc kuva taliki 18 kuzageza ku ya 22 Mutarama 2026, aho ziri kwitabira inama ya mbere ya Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye mu bya Gisirikare hagati y’u Rwanda na Maroc.”
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bukomeza bugira buti “Iyo nama igamije gushimangira ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo z’Ubwami bwa Maroc mu nzego zifitiye impande zombi inyungu zihuriweho, hashingiwe ku Masezerano y’Ubufatanye mu bya Gisirikare yasinywe hagati y’ibihugu byombi muri Kamena 2025.”
U Rwanda na Maroc, ni Ibihugu bisanganywe ubufatanye n’imikorenire mu ngeri zinyuranye zirimo n’ibya gisirikare, aho muri Kamena umwaka ushize wa 2025, ubwo Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda yagirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Maroc, impande zombi zasinye amasezerano y’imikoranire.



RADIOTV10








