Inyamaswa zigeze kuzengereza ikiremwamuntu zongeye gutera ikikango i Burayi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igaruka ry’inyamaswa z’ibirura mu bice bitandukanye ku Mugabane w’u Burayi, ryateye ikikango ku baturage ndetse no ku matungo boroye, aho ubuyobozi bw’uyu Mugabane bwavuze ko hagiye gushyirwaho ingamba.

Izi nyamaswa zigeze n’ubundi guteza akaga ku Mugabane w’u Burayi, aho ubuyobozi bwashyizeho ingamba zo kuzihiga no kuzica, ariko bigeze mu 1950, haza gushyirwaho ingamba zo kurengera izi nyamaswa na zo zari zisigaye ari ngerere.

Izindi Nkuru

Ibi byatumye izi nyamaswa zongera kororoka, ndetse ubu zimaze kuba nyinshi mu bice binyuranye byo kuri uyu Mugabane w’u Burayi.

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ursula von der Leye mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, yavuze ko igaruka ry’izi nyamaswa ryongeye gutera impungenge.

Yagize ati “Ubwiyongere bw’ibirura mu bice bimwe by’i Burayi, bwongeye kuzana akaga ku matungo ndetse no ku kiremwamuntu.”

Uyu muyobozi wa EU, ni umwe mu bazi ingaruka z’izi nyamaswa z’ibirura, aho muri Nzeri umwaka ushize, Ikirura kimwe cyagiye mu gace k’icyaro gatuyemo bamwe mu bo mu muryango we ko mu majyaruguru y’u Budage, kica umwe mu bo mu muryango we.

Abashinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bo bishimira igaruka ry’izi nyamaswa z’ibirura, bo babifata nk’amahirwe yo kuzakomeza kuringaniza urusobe rw’ibinyabuzima.

Kuva mu 1992 umuryango urengera inyamaswa, wemeje itegeko rirengera by’umwihariko ibirura, gusa von der Leyen yasabye “abategetsi gufata ingamba,” yongeraho kandi ko “Inteko Ishinga Amategeko ya EU yazishyizeho zizabafasha.”

Mu itangazo ry’Umuyobozi wa Komisiyo ya EU, yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze ndeste n’abahanga mu by’ubumenyi, gutanga imibare y’izi nyamaswa, bakazoherereza iyi Komisiyo kuri email bitarenze tariki 22 Nzeri.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru