AMAFOTO: Amavubi yatangiye imyitozo yitegura gutsinda umukino utazagira icyo uhindura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino uzayihuza n’iya Senegal mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, u Rwanda rwamaze gusezererwamo.

Ni imyitozo yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023, aho ari na bwo abakinnyi bahamagawe batangiye umwiherero wo kwitegura uyu mukino.

Izindi Nkuru

Amavubi ari mu Itsinda L yatangiranye n’abakinnyi bose bakina mu Gihugu imbere, hiyongereyeho Byiringiro Lague ukina muri Sweden wageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere mu gitondo

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda nka Bizimana Djihad ukina muri Ukraine na Mutsinzi Ange ukina muri Norvege, na bo bageze mu Rwanda ndetse bakaba batangira imyitozo Kuri uyu wa Kabiri.

Umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Sénégal, uzakinwa ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye Saa cyenda z’amanywa.

U Rwanda ruri gutozwa n’Umufaransa Gerard Buschier, ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda L, n’amanota abiri gusa ndetse rwamaze no kubura itike, mu gihe Senegal iri ku mwanya wa mbere n’amanota 12 ndetse ikaba yaranamaze kubona itike yo kuzitabira igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire.

Byiringiro Lague wageze mu Rwanda yatangiye imyitozo

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru