Inyungu z’uruganda imbere, ubuzima bw’abaturage inyuma…Ibi byo bizabazwa nde?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturiye uruganda rwa Gasmeth ruherereye mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, bavuga ko badasiba kugaragaza ikibazo cy’ivumbi n’urusaku biterwa n’uru ruganda, ariko ntihagire igikorwa, ahubwo abahawe igisubizo bakerurirwa ko amafaranga rwinjiza muri Leta aruta ubuzima bwabo.

Uru ruganda rutunganya amashanyarazi muri nyiramugengeri ruri mu Kagari ka Murya, muri uriya Murenge wa Nzahaha, ruzamura ivumbi ryinshi, rikaruhukira mu ngo z’abaturage.

Izindi Nkuru

Uwitwa Bakinamurwango agira ati “Iyo twanitse imyenda ni ukuvuga ngo iyo tugiye kuyanura dusanga ari ivumbi gusa, tukongera tukamesa tukanika mu nzu ukazategereza igihe bizumira  kandi naho ridusangamo.”

Mukarurangwa ati “Nta mahwemo tubona kubera ivumbi. Rurara rudusakuriza twateka ibiryo ivumbi rikinjiramo ntawe umesa umwenda, mbega ibintu byose ruratubangamiye.”

Nubwo bimeze uko bavuga ko iki kibazo bakivuga muri munsi ariko ntihagire igikorwa nyamara bigaragara ko iri vumbi rishobora kubatera indwara z’ubuhumekero, bamwe bakabwirwa ko ngo inyungu z’uruganda ziruta ubuzima bwabo.

Bakinamurwango ati “Bavuga ko inyungu z’uruganda zirusha agaciro abaturage ngo kubera amafaranga rwinjiza muri Leta. Ariko rero njye mbona nta kintu cyagakwiye kuruta umuturage kuko byose ari abaturage.”

Ngo babwirwa ko amafaranga rwinjiza aruta ubizima bwabo

Mazimpaka Innocent na we ati “Tubivuga igihe kirekire cyane ntibigire icyo bitanga, uruganda ni abantu barukoresha, rero ntirwakagombye kuruta abaturage.”

RADIOTV10 yagerageje kumenya icyo ubuyobozi bw’uruganda ndetse n’ubw’akarere ka Rusizi buvuga ku kibazo cy’aba baturage ariko yaba Umuyobozi wako, Dr. Kibiliga Anicet ndetse n’umuyobozi w’uru ruganda banze kugira icyo babivugaho ntibanasubiza ubutumwa bugufi.

Icyakora Uwukiza Beatrice ukuriye Njyanama y’Akarere ka Rusizi yabwiye RADIOTV10 ko urwego ayoboye rugiye gukurikirana iki kibazo.

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru