Bamwe mu baturage bo Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bahangayikishijwe n’inzoga z’inkorano bahimbye izina ‘Nyirantare’, bavuga ko zirangwa n’ingaruka mbi zirimo guteza urugomo n’umutekano muke, cyane cyane mu Midugudu ya Kivumu na Nyabitare, aho zinywerwa cyane mu mashyamba.
Aba baturage bo mu Kagari ka Rwanza bavuga ko uwanyoye izi nzoga akenshi arangwa n’imyitwarire idasanzwe irimo gusagarira abantu bose ahuye na bo, amakimbirane n’intonganya, ndetse rimwe na rimwe hakabaho n’ibikorwa by’ubujura n’urugomo.
Niyonsenga avuga ko izi nzoga zateye ikibazo gikomeye mu baturage, aho usanga abenshi bazinywera ndetse bakanazicururiza mu mashyamba.
Ati: “Usanga banazicururiza bakanazinywera mu mashyamba. Nyirantare ni inzoga mbi cyane; uwazinyoye aba asa n’uwatakaje ubwenge, arwana n’abantu bose, akavuga amagambo mabi, rimwe na rimwe akagera no ku gukubita abantu. Ibi bituma umutekano mu baturage uba muke cyane.”
Urayeneza na we yemeza ko izi nzoga z’inkorano zinywerwa ahanini mu mashyamba, bikagora inzego z’umutekano kuzikurikirana.
Ati: “Usanga abantu bajya kuzinywera mu mashyamba bagahurirayo mu ibanga, ariko bagarutse mu ngo batangiye guteza urugomo. Abana n’abagore batinya kugenda nijoro kubera aba banyoye Nyirantare.”
Undi muturage witwa Habimana avuga ko, uretse izinywerwa mu mashyamba, hari n’aho zicururizwa mu ngo z’abantu ku giti cyabo.
Ati: “Hari n’abantu bazicuruza mu ngo zabo rwihishwa, bikabigora kuzirwanya. Iyo abazinyoye basohotse, bariba abaturage bakabangamira umutekano, bigatuma dutinya kugenda mu masaha ya nimugoroba.”
Aba baturage bose basaba ko izi nzoga z’inkorano zacibwa burundu, hakongerwa imbaraga mu kuzirwanya kuko zibangamira ituze n’umutekano w’abaturage.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi w’Umurenge wa Save, Murenzi Augustin, avuga ko iki kibazo kiri mu byo bashyize imbere mu bufatanye n’inzego z’umutekano.
Ati: “Turaza gufatanya na Polisi; gusa bakunda kuza cyane mu gihe cyo gusarura umuceri. Twari twagerageje kubahashya, ariko niba bagihari, turashyiramo imbaraga bikemuke. Inzoga z’inkorano turimo kuzirwanya bikomeye, ku buryo n’abagisigaye bagomba guhashya bigacika.”
Aba baturage bavuga ko izi nzoga z’inkorano zibahangayikishije cyane, kuko uretse izinywerwa zikanacururizwa mu mashyamba, zinacururizwa rwihishwa mu ngo hirya no hino, maze abazinyoye bakarangwa n’ibikorwa byo guteza umutekano muke no kwiba abaturage. Basaba ko hashyirwamo imbaraga na buri wese bireba kugira ngo zicibwe burundu.
Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10







