Bamwe mu batishoboye bubakiwe inzu mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bamwe zaguye, abandi zenda kubagwa hejuru, kandi bakaba badafite ubushobozi bwo kuzisanira, mu gihe ubuyobozi buvuga ko harimo abafite ubushobozi bwo kuba bagira icyo bakora.
Aba baturage batujwe mu nzu zubatswe mu Muduhudu w’Ihema mu Kagari ka Rubona, bavuga ko zaguye kuko zubatswe mu buryo busondetse ku buryo zashaje vuba, nyamara ubuzima babayemo bukaba butabemerera kuba bazisanira.
Umwe muri bo w’umukecuru uvuga ko yaguweho n’ubwiherero bw’inzu yubakiwe, avuga ko uretse ubwiherero, n’inzu yari yubakiwe yaguye. Ati “Njye nawuguyemo umusarane. Inzu ikibazo na yo yaraguye.”
Aba baturage bavuga ko n’abakiri muri izi nzu, bararana ubwoba kuko baba bumva isaha n’isaha zabagwaho bikaba byabagira ingaruka ndetse ku buryo hari n’abo byatwarira ubuzima.
Undi ati “Ni ibinonko gusa byaratumaze, birashaka no kutumarira abana. Umuntu yajya kuryama akaryama mu binonko byaguye, yaba agiye kurya ibyo kurya ibinonko bikaba byuzuye mu isahani.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard; yabwiye RADIOTV10 ko aba baturage barimo abafite ubushobozi bwo kuba bakwisanira, ku buryo badakwiye gutegereza ko ubuyobozi bubibakorera. Yagize ati “Birasaba ko tubegera imyumvire ikazamuka.”
Sekanyange avuga ko Ubuyobozi buzafasha abo bigaragara ko bakwiye gufashwa, nk’abageze mu zabukuru. Ati “Ariko abafite ubushobozi, ndavuga imbaraga z’amaboko, ntabwo bakwiye kujya bategereza ko ubuyobozi ari bwo buza kubasanira inzu.”
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10