Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Inzu bubakiwe zigeze ahateye agahinda kandi ngo ntacyo babikoraho, ubuyobozi bwo bubibona ukundi

radiotv10by radiotv10
22/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Inzu bubakiwe zigeze ahateye agahinda kandi ngo ntacyo babikoraho, ubuyobozi bwo bubibona ukundi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batishoboye bubakiwe inzu mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bamwe zaguye, abandi zenda kubagwa hejuru, kandi bakaba badafite ubushobozi bwo kuzisanira, mu gihe ubuyobozi buvuga ko harimo abafite ubushobozi bwo kuba bagira icyo bakora.

Aba baturage batujwe mu nzu zubatswe mu Muduhudu w’Ihema mu Kagari ka Rubona, bavuga ko zaguye kuko zubatswe mu buryo busondetse ku buryo zashaje vuba, nyamara ubuzima babayemo bukaba butabemerera kuba bazisanira.

Umwe muri bo w’umukecuru uvuga ko yaguweho n’ubwiherero bw’inzu yubakiwe, avuga ko uretse ubwiherero, n’inzu yari yubakiwe yaguye. Ati “Njye nawuguyemo umusarane. Inzu ikibazo na yo yaraguye.”

Aba baturage bavuga ko n’abakiri muri izi nzu, bararana ubwoba kuko baba bumva isaha n’isaha zabagwaho bikaba byabagira ingaruka ndetse ku buryo hari n’abo byatwarira ubuzima.

Undi ati “Ni ibinonko gusa byaratumaze, birashaka no kutumarira abana. Umuntu yajya kuryama akaryama mu binonko byaguye, yaba agiye kurya ibyo kurya ibinonko bikaba byuzuye mu isahani.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard; yabwiye RADIOTV10 ko aba baturage barimo abafite ubushobozi bwo kuba bakwisanira, ku buryo badakwiye gutegereza ko ubuyobozi bubibakorera. Yagize ati “Birasaba ko tubegera imyumvire ikazamuka.”

Sekanyange avuga ko Ubuyobozi buzafasha abo bigaragara ko bakwiye gufashwa, nk’abageze mu zabukuru. Ati “Ariko abafite ubushobozi, ndavuga imbaraga z’amaboko, ntabwo bakwiye kujya bategereza ko ubuyobozi ari bwo buza kubasanira inzu.”

Bamwe baracyazibamo ariko bafite ubwoba

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Cyera kabaye Perezida wa America yashyize yemera ibyo amaze igihe asabwa

Next Post

Rubavu: Uko abayobozi bahuye n’uruva gusenya ubwo bajyaga gusenyera abaturage bubatse binyuranyije n’amategeko

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Uko abayobozi bahuye n’uruva gusenya ubwo bajyaga gusenyera abaturage bubatse binyuranyije n’amategeko

Rubavu: Uko abayobozi bahuye n’uruva gusenya ubwo bajyaga gusenyera abaturage bubatse binyuranyije n’amategeko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.