Ubuyobozi bwa Iran bwaburiye ko mu Burasirazuba bwo Hagati hashobora kwaduka intambara mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America yashyira mu bikorwa umugambi ziyifiteho wo kuyigabaho igitero, kuko iki Gihugu na cyo cyiteguye guhita kinjira mu ntambara ikomeye.
Iran yatangaje ibi mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakajije umutekano wo mu nyanja mu Burasirazuba bwo Hagati, nyuma y’uko Perezida Donald Trump yakomeje gutera Iran ubwoba bwo kuyigabaho igitero mu gihe yaba itumvikanye na Amerika ku masezerano ajyanye n’intwaro za kirimbuzi, cyangwa igakomeza kwica abigaragambya.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, yatangaje ko n’ubwo Perezida Trump avuga ko yohereje amato y’intambara muri ako karere, abaturage ba Iran batazaterwa ubwoba n’ibyo.
Yagize ati: “Igihugu cya Iran ntikizaterwa ubwoba n’ibi bintu, kandi abaturage bacyo ntibazahungabanywa n’iryo terabwoba.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo turi bo batangije imirwano, kandi nta gihugu na kimwe dushaka gutera, ariko igihugu cya Iran kizihimura bikomeye ku muntu uwo ari we wese uzagitera cyangwa ukakibuza amahoro.”

Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi (U.S. Navy) kuri ubu mu karere zifite amato atandatu y’intambara azwi nka destroyers, n’ubwato bunini butwara indege z’intambara buzwi nka aircraft carrier, ndetse n’andi mato atatu y’intambara azwi nka littoral combat ships.
Amerika yohereje aya mato y’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma y’uko muri Mutarama Iran igabye igitero gikomeye cyahitanye abantu benshi mu guhosha imyigaragambyo yadutse hirya no hino mu gihugu irwanya ubuyobozi bwayo, ibintu byazamuye ubwoba bw’intambara muri aka karere.
Gusa ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Perezida Trump yatangarije abanyamakuru ko Iran iri kugirana ibiganiro bikomeye n’intumwa za Amerika, ndetse ko yizeye ko bazagera ku masezerano yo guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Trump yagize ati: “Ndizera ko bazaganira bakagira ibyo bemeranyaho, ndetse hashobora kugerwaho amasezerano yaganiriweho kandi anyuze impande zombi, atarimo intwaro za kirimbuzi.”
Icyakora Tehran ivuga ko yiteguye ibiganiro biboneye kandi bitabogamye, bitagamije kugabanya cyangwa guhagarika ubushobozi bwayo bwo kwirindira umutekano.
RADIOTV10









