• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku makuru agoretse yatanzwe n’ubutegetsi bwa Congo bwuririye ku byago byishe abarenga 200

radiotv10by radiotv10
02/02/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku makuru agoretse yatanzwe n’ubutegetsi bwa Congo bwuririye ku byago byishe abarenga 200
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryavuze ko ryababajwe bikomeye n’imyitwarire y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku makuru y’ikinyoma bwatanze ku mpanuka y’ikirombe cy’amabuye y’agaciro muri Rubaya cyagwiriye abantu, rigaragaza ko byose bishinze iminzi ku micungire mibi yabwo muri uru rwego rw’ubucukuzi.

Ni nyuma yuko ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, iki kirombe kigwiriye abantu ubwo bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwo hagwaga imvura nyinshi, bikaba bivugwa ko abarenga 200 bahaburiye ubuzima.

Nyuma y’iyi mpanuka yabereye muri kariya gace ko muri Kivu ya Ruguru kari mu bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23, ubutegetsi bwa Congo, bwegetse kuri iri huriro uruhare ku mpfu z’aba bantu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na AFC/M23 kuri iki Cyumweru, iri Huriro ryavuze ko “ryifuza kugaragaza ko ribabajwe bikomeye n’imyitwarire idakwiye, yo kwihunza inshingano, ya kinyapolitiki kandi yuzuye gutangaza amakuru y’ibinyoma y’ubutegetsi bwa Kinshasa, bwifuza gukoresha mu buryo bwa politiki impanuka ikomeye yatewe n’imvura n’inkangu byabaye mu birombe bya Rubaya.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rikomeza rivuga ko bibabaje kuba ubutegetsi bwa Congo bwitwara kuriya, “nyamara ari bwo bwari bukwiye kubazwa inshingano mu buryo bukomeye imicungire mibi yaburanze mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

Kanyuka yavuze ko ubutegetsi bwa Congo bwahisemo inzira yo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma kuri iriya mpanuka bwirengagije izindi mpanuka nk’iriya zabayeho na mbere yuko iri huriro rifata biriya bice, bikiri mu maboko yabwo, kimwe n’iziba mu bice biri mu maboko yabwo.

AFC/M23 yatanze ingero z’impanuka nk’iriya zabayeho, zirimo iy’ikirombe cya Mabaya muri Haut-Katanga, yabaye muri Nzeri 2015, yaguyemo abacukuzi 13.

Mu ngero z’impanuka zigera kuri 15 zatanzwe na AFC/M23, harimo kandi izabaye tariki 04 Gicurasi 2023 mu bice bya Nyamukubi na Bushushu, ahabaye inkangu yahitanye abantu barenga 500.

Nanone tariki 15 Ugushyingo 2025, ku kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ya cuivre na cobalt cya Kalando mu gace ka Lualaba, ikiraro cy’abanyamaguru cyaridukiye abariho bacukura, abari hagati ya 30 na 40 bahasiga ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo i Burundi imibereho mibi n’ingaruka zayo byafashe urundi rwego

Next Post

Rusizi: Old mutual iravugwaho amananiza yatumye uwagonzwe n’imodoka yishingiye ahera ku kirago

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Rusizi: Old mutual iravugwaho amananiza yatumye uwagonzwe n’imodoka yishingiye ahera ku kirago

Rusizi: Old mutual iravugwaho amananiza yatumye uwagonzwe n’imodoka yishingiye ahera ku kirago

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.