• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo i Burundi imibereho mibi n’ingaruka zayo byafashe urundi rwego

radiotv10by radiotv10
02/02/2026
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo i Burundi imibereho mibi n’ingaruka zayo byafashe urundi rwego
Share on FacebookShare on Twitter

Imibereho mibi yibasiye impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Busuma mu Ntara ya Buhumuza mu Gihugu cy’u Burundi, ikomeje gutuma benshi batakaza ubuzima, aho hari umunsi umwe gusa hapfuye abagera kuri 22.

Izi mpunzi 22 z’Abanyekongo zatakaje ubuzima bwazo mu munsi umwe, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki ya 30 Mutarama 2026, nk’uko amakuru aturuka muri aka gace abivuga. Abenshi mu babuze ubuzima ni abana, abagore n’abageze mu zabukuru.

Aba bapfuye baje biyongera ku bandi bamaze kubura ubuzima bitrutse ku mibereho mibi, dore ko kuva iyi nkambi yafungurwa, impunzi 426 zapfiriye muri Busuma.

Izi mpunzi ziganjemo abakomoka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zugaruijwe n’ibibazo birimo kubura ibiryo, iamazi yo kunywa, kutagira ubuvuzi buhagije, n’isuku nke, ari na byo bitera impfu z’aba bantu

Umwe muri izi mpunzi y’Umunyekongo, yavuze adashaka ko izina rye ritangazwa, yavuze ku kibazo cy’ihungabana rikomeye.

Ati “Twaje hano kugira ngo dukize ubuzima bwacu, ariko uyu munsi turimo gupfa buhoro buhoro. Abana n’abageze mu zabukuru ni bo ba mbere bakomeje gupfa. Buri gitondo, tubyuka dufite impungenge ko hari umuturanyi waraye apfuye. Dushyingura abantu buri munsi.”

Izi mpunzi zahunze ibibazo by’umutekano byariho bigenda birushaho kuba bibi mu bice bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’epfo, mu burasirazuba bwa DRC, nyuma y’imirwano yabaye mu kwezi k’Uuboza 2025 hagati ya AFC/M23 n’ingabo zacongo (FARDC), zifashijwe n’imitwe y’ingabo zishyigikiye Kinshasa, Wazalendo, ndetse n’ingabo z’u Burundi.

Imibereho y’izi mpunzi iteye impungenge
Habarwa benshi bakomeje gutakaza ubuzima

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Bizihije Umunsi w’Intwari bibukiranya ibisabwa kugira ngo umuntu agaragareho ibikorwa by’ubutwari

Next Post

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku makuru agoretse yatanzwe n’ubutegetsi bwa Congo bwuririye ku byago byishe abarenga 200

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku makuru agoretse yatanzwe n’ubutegetsi bwa Congo bwuririye ku byago byishe abarenga 200

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku makuru agoretse yatanzwe n’ubutegetsi bwa Congo bwuririye ku byago byishe abarenga 200

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.