Abapolisi 24 bamaze igihe bahabwa amahugurwa yihariye yo kurwanya iterabwoba, bagaragaje imwe mu myitozo bahakuye mu bijyanye no gukoresha imtwaro n’amayeri mu guhangana n’ibihungabanya umutekano.
Aba bapolisi 24 bamaze amezi atatu bahugurirwa muri iki Kigo ‘Counter Terrorism Center-CTTC’ giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, basoje aya mahugurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2025.
Muri iki gihe, aba Bapolisi bahawe amasomo atandukanye arimo imyitozo ikomeza umubiri (physical fitness), kumasha no guhamya intego (skills at arms), amayeri y’urugamba (tactics), kunyura mu nzitane (obstacle course) no guhangana n’abahungabanya umutekano ahantu hatuwe (combat in built up areas).
Uyu muhango wo gusoza amahugurwa y’icyiciro cya gatanu, wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP CG Felix Namuhoranye.
CG Namuhoranye yasabye aba Bapolisi kutirara, ahubwo bakazakomeza kwihugura kugira ngo bazarusheho “guhesha ishema ishema Polisi y’u Rwanda n’Igihugu muri rusange aho muzaba mukorera hose haba mu kazi ndetse no mu marushanwa aho musabwa kugaragaza ubumenyi n’ubushobozi mwungukiye muri aya mahugurwa.”
Yaboneyeho kubasaba kuzarangwa no gukorana na bagenzi babo na bo banyuze mu mahugurwa nk’aya abaye ku nshuro ya gatanu, anizeza ubuyobozi bw’iki Kigo ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kugishyigikira.
Aya mahugurwa ahabwa Abapolisi basanzwe bafite ubumenyi bw’ibanze mu bijyanye no gukoresha intwaro, aho abayitabiriye bayasoza bafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa inshingano zose bahabwa zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, bakoresheje intwaro zidasanzwe, mu buryo budasanzwe kandi no mu bihe bigoye, bakabikora kinyamwuga bubahiriza uburenganzira bwa muntu.




RADIOTV10