Irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse irushanwa rya Miss Rwanda kubera ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikekwa ku muyobozi wa Kompanyi iritegura.

Byatangajwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuro mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi 2022.

Izindi Nkuru

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ivuga ko “Hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye.”

Mu mpera z’ukwezi gushize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonne uyobora kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Uyu Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, yafunzwe akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe bamwe mu bitabiriye irushanwa.

Mu cyumweru gishize kandi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’ikirego cya Prince Kid ukurikiranyweho ibyaha bitatu; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru