Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Isesengura: Imiterere y’ikibazo cya rurangiranwa wa ruhago gikomeje kuba inkuru ishyushye

radiotv10by radiotv10
27/07/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Isesengura: Imiterere y’ikibazo cya rurangiranwa wa ruhago gikomeje kuba inkuru ishyushye
Share on FacebookShare on Twitter

Kylian Mbappe, umwe mu bakinnyi bayoboye ruhago y’Isi, ariko ubu ukomeje kuvugwa mu bibazo n’ikipe ye ya Paris Saint Germain. Iby’ibi bibazo turabigarukaho birambuye muri iyi nyandiko.

Kuva muri Kamena uyu mwaka 2023, Kylian Mbappe yatangiye gukorogana n’ikipe ya Paris Saint Germain, mu gihe yari amaze umwaka umwe gusa yongereye amasezerano yongewe muri 2022.

 

Ese Mbappe yapfuye iki na PSG?

Muri 2022 ubwo Kylian Mbappe yongeraga amasezerano muri PSG, yemereye iyi kipe gusinya imyaka 2, ndetse n’umwe yagombaga kongera ku bushake bwe.

Uyu musore w’Umufaransa yemeye gutera umugongo ikipe ya Real Madrid yari yizeye kumusinyisha muri 2022. Usibye amafaranga menshi yahawe na PSG, yanahawe ijambo ku mishinga y’iyi kipe y’i Paris.

Igitekerezo cya mbere cya Mbappe cyari ukugurisha Neymar Junior, akava muri iyi kipe, ndetse na buri mwaka w’imikino wabaga ugiye gutangira akiri muri iyi kipe agahabwa agahimbazamusyi ka milliyoni 60 Euro buri tariki 01 Kanama.

Nyuma y’uko Neymar atagurishijwe, Mbappe yabaye nk’uwo PSG igambaniye, ahitamo kuyandikira ayibwira ko atakibongereye wa mwaka, ahubwo we nasoza uwa kabiri yasinye azahita agendera ubuntu aho ashaka hose.

PSG ubu ntikozwa ko Mbappe yagendera ubuntu, na Mbappe ntakozwa kongerera amasezerano ikipe ya PSG afata nk’abagambanyi.

Ku rundi ruhande, PSG yifuza ko mu gihe Mbappe yaba atongereye amasezerano, yagurishwa muri iyi mpeshyi ya 2023.

Mu gihe MBAPPE yagendera ubuntu, byatuma PSG igwa mu gihombo cya milliyoni 180 Euro, bityo ikaba yafatirwa ibihano na UEFA kubera kwica amahame azwi nka Financial fair play.

 

Ese Hari Amakipe yifuza Mbappe?

Ku isonga hari ikipe ya Al Hilal yo muri Arabie Saudite yifuza gusinyisha Mbappe amasezerano y’umwaka umwe bakamuhemba Miliyoni 700 Pounds, bakamugura Miliyoni 300 muri PSG.

Ikinyamakuru l’Equipe cyo kivuga ko ikipe ya Real Madrid izaza muri iyi nkundura mu minsi ya nyuma kugira ngo imubonere macye.

Gusa, nubwo PSG ubu yamaze gukura Mbappe mu ikipe iri gukina imikino yo kwitegura umwaka w’imikino, mu gihe byagera Tariki 01 Nzeri 2023 ataragaruka mu ikipe, yemerewe kuyirega bagahita basesa amasezerano.

Wasili UWIZEYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 17 =

Previous Post

Gitifu uvugwaho guhemukira abaturage yasabwe ibimugoye yikoreza ba Mudugudu umutwaro utavugwaho rumwe

Next Post

Icyemezo giherekejwe n’ikiniga cy’umukinnyi wari umaze imyaka 12 mu ikipe ikomeye i Burayi

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyemezo giherekejwe n’ikiniga cy’umukinnyi wari umaze imyaka 12 mu ikipe ikomeye i Burayi

Icyemezo giherekejwe n’ikiniga cy’umukinnyi wari umaze imyaka 12 mu ikipe ikomeye i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.