Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

radiotv10by radiotv10
30/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu gisanzwe gifite imbaraga muri Dipolomasi, kandi akaba azajyanirana n’impinduka ziri kuba z’ibitarabayeho mu yabanje nk’ibiganiro bya DRC na AFC/M23.

Ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, ni umunsi w’amateka mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, wasize iki Gihugu n’u Rwanda bisinye amasezerano y’amahoro ya burundu, yashyiriweho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe wari uhagarariye u Rwanda mu isinywa ry’aya masezerano, yavuze ko hari itandukaniro ry’aya masezerano n’ayagiye asinywa mbere.

Ati “Mbere na mbere ni uko aya masezerano ya Washington azajyana n’andi masezerano, hari ibindi biganiro birimo biba i Doha hagati y’umutwe wa AFC/M23 na Guverinoma ya Congo. Muribuka ko mu biganiro bya Luanda Guverinoma ya Congo yari yaratsembye ko itazigera iganira n’uyu mutwe wa AFC/M23, ubu bikaba byarahindutse bikaba biduha icyizere ko noneho hazaba ibiganiro byuzuye bizagarura amahoro iburasirazuba bwa Congo.”

Akomeza agira ati “Icya kabiri ni uko Leta Zunze Ubumwe za America ni umuhuza muri ibi biganiro no muri aya masezerano, kandi Leta Zunze Ubumwe za America ikaba yarabigezemo ingufu kandi ikaba inafite n’ingufu za Dipolomasi zisanzwe bizatuma biduha icyizere cy’uko noneho izafasha impande zose cyane cyane Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyira mu bikorwa aya masezerano kuko nk’uko mubizi mu masezerano ashize akenshi ntabwo yayashyiraga mu bikorwa.”

Amb. Nduhungirehe avuga ko ikindi gishya cyaje muri aya amasezerano, ari ingingo ijyanye n’ubukungu (Regional Economic Integration Framework), izatuma u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifatanya mu bijyanye n’ibikorwa by’iterambere birimo ibijyanye n’ubukerarugendo mu kugenzura za pariki z’Ibihugu, mu kubyaza umusaruro umutungo uri mu Kiyaga cya Kivu ndetse n’ubufatanye mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ibya AFC/M23 bikemutse hari icyizere gisesuye

Minisitiri Nduhungirehe kandi avuga ko muri aya masezerano, impande ziyemeje gushyigikira ibiganiro biri kubera i Doha hagati ya Guverinoma ya DRC na AFC/M23 bitegerejwemo umuti w’ibibazo byagiye biba ku Banyekongo bavuga ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, byanakunze kuba izingiro by’ibibazo biiri mu burasirazuba bwa DRC.

Ati “Bazaganira barebe ukuntu bakemura mu mizi ikibazo gihari […] rero ni icyo gitanga icyizere cy’uko noneho ibibazo mu mizi muri kariya karere bizashakirwa umuti, hanyuma ku ruhande rwa Congo n’u Rwanda tukazakemura ibibazo by’umutekano bihari hagati yacu cyane cyane iki kibazo cya FDLR.”

Inyandiko yemeranyijweho hagati y’u Rwanda na DRC yiswe CONOPS (Concept of Operations) tariki 25 Ugushyingo 2024 i Luanda, igaragaza uburyo bwo gushakira umuti ikibazo cya FDLR habayeho ubufatanye bw’Ibihugu byombi mu buryo bwa Gisirikare.

Amb. Nduhungirehe avuga ko ibiteganywa n’iyi nyandiko byo kurandura umutwe wa FDLR, ari byo bizatuma Leta y’u Rwanda ivanaho ingamba z’ubwirinzi yashyizeho.

Gusa Guverinoma ya Congo yo ivuga ko ikizabanza gukorwa ari uko u Rwanda rukuraho izi ngamba, ubundi kurandura FDLR bikaza nyuma, mu gihe iy’u Rwanda ivuga ko ibikubiye muri iriya nyandiko bisobanutse.

Nduhungirehe ati “Ntabwo ari inyandiko iri mu kirere […] ivuga ibijyanye no kurandura umutwe wa FDLR ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ndetse hari n’ingengabihe yabyo, ivuga ko bigomba kuba byakozwe mu minsi 90 kandi tukaba twarabyemeranyijwe, ntabwo ari ikintu gishya, rero nihaba ubushake bwa Guverinoma ya Congo, na Guverinoma y’u Rwanda ntakibazo bizatera.”

U Rwanda rwavuze kenshi ko icyatumye rushyiraho ingamba z’ubwirinzi ari impungenge z’umutekano warwo zishingiye ku bufatanye bw’ubutegetsi bwa Congo n’uyu mutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ukaba ugishaka kurutera, bityo ko igihe izi mpungenge zavaho ntakizarubuza gukuraho ubwo bwirinzi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 7 =

Previous Post

Eng.-The Basis of Rwanda’s optimism in the new Peace Deal with Congo and how it differs from previous ones

Next Post

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Inzu isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri rya IWE (Institute Of Women For Excellence) Secondary School riherereye mu Karere ka...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

IZIHERUKA

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15
IBYAMAMARE

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

by radiotv10
04/11/2025
0

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

03/11/2025
Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.