Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ishuri bamwe bateye umugongo ngo ni iry’imyuga ryakoze ibyatumye benshi bayigirira inyota

radiotv10by radiotv10
29/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ishuri bamwe bateye umugongo ngo ni iry’imyuga ryakoze ibyatumye benshi bayigirira inyota
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko hari abanyeshuri boherejwe kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro muri Nyarushishi TSS ryo mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi, bakanga kujyayo, iri shuri ryateguye imurika ryo gusobanurira abanyeshuri ibyiza by’imyuga, bituma benshi bayikunda.

Abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye biganjemo abasoza icyiciro rusange bitegura guhitamo amasomo bazakomeza, nib o bitabiriye iki gikorwa berekwa bimwe mu bikorwa na bagenzi babo biga ububaji bugezweho, ubwubatsi, amashanyarazi, ubusudirizi bwa kijyambere n’ubudozi n’imideri.

Ibi byatumye bamwe bahindura intekerezo, nyuma yo kunyoterwa n’ibyigirwa muri aya mashami atandukanye mbere bafataga nk’adafite akamaro.

Uwiringiyimana Litha agira ati “Mbere numvaga imyuga ntacyo ivuze muri njyewe nkabona ntakwirirwa nyihitamo mu byo nzasaba kwiga mu wa kane, ariko ubu byahindutse niyo nzahitamo.”

Icyayinyereka Jean d’Amour na we ati “Nabonye hari amashami atandukanye mu mutima ndavuga nti ‘aho kugira ngo nzajye kwiga ibyo nzarangiza simpfe kubona akazi ahubwo nazaza kwiyigira ibyo nabonye hano’.”

Umuyobozi wa Nyarushishi TSS, Kajigo Djuma avuga ko impamvu yo gutegura iki gikorwa no gutumira abana biga mu bindi bigo bitegura gusoza icyiciro rusange, ari ukugira ngo abana basobanukirwe amahirwe ari mu kwiga imyuga kuko mu ntangiriro z’umwaka habaye ikibazo cyo kutagira amakuru bigatuma hari abana baseta ibirenge.

Ati “Mu gihembwe cya mbere hari abana banze kuza kwiga imyuga kandi bari boherejwe na Leta, ababyeyi benshi bumvaga ko umwana wabuze ishuri ajya mu myuga.”

Muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi (NST1) byari biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2024, uzarangira 60% by’abanyeshuri basoza icyiciro rusange bakomereza mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro.

Ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko gahunda ari uko nibura muri buri Murenge haba ishuri ryigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.

Abanyeshuri biga imyuga bayisobanuriye abandi

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + eleven =

Previous Post

Ibivugwa ku munyamakuru ufunzwe inshuro ebyiri mu gihe kitageze ku mwaka

Next Post

Kiliziya Gatulika mu Rwanda, DRCongo n’u Burundi zahuriye hamwe zitanga ubutumwa ku bibazo biriho

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kiliziya Gatulika mu Rwanda, DRCongo n’u Burundi zahuriye hamwe zitanga ubutumwa ku bibazo biriho

Kiliziya Gatulika mu Rwanda, DRCongo n’u Burundi zahuriye hamwe zitanga ubutumwa ku bibazo biriho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.