Nyuma y’uko hari abanyeshuri boherejwe kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro muri Nyarushishi TSS ryo mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi, bakanga kujyayo, iri shuri ryateguye imurika ryo gusobanurira abanyeshuri ibyiza by’imyuga, bituma benshi bayikunda.
Abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye biganjemo abasoza icyiciro rusange bitegura guhitamo amasomo bazakomeza, nib o bitabiriye iki gikorwa berekwa bimwe mu bikorwa na bagenzi babo biga ububaji bugezweho, ubwubatsi, amashanyarazi, ubusudirizi bwa kijyambere n’ubudozi n’imideri.
Ibi byatumye bamwe bahindura intekerezo, nyuma yo kunyoterwa n’ibyigirwa muri aya mashami atandukanye mbere bafataga nk’adafite akamaro.
Uwiringiyimana Litha agira ati “Mbere numvaga imyuga ntacyo ivuze muri njyewe nkabona ntakwirirwa nyihitamo mu byo nzasaba kwiga mu wa kane, ariko ubu byahindutse niyo nzahitamo.”
Icyayinyereka Jean d’Amour na we ati “Nabonye hari amashami atandukanye mu mutima ndavuga nti ‘aho kugira ngo nzajye kwiga ibyo nzarangiza simpfe kubona akazi ahubwo nazaza kwiyigira ibyo nabonye hano’.”
Umuyobozi wa Nyarushishi TSS, Kajigo Djuma avuga ko impamvu yo gutegura iki gikorwa no gutumira abana biga mu bindi bigo bitegura gusoza icyiciro rusange, ari ukugira ngo abana basobanukirwe amahirwe ari mu kwiga imyuga kuko mu ntangiriro z’umwaka habaye ikibazo cyo kutagira amakuru bigatuma hari abana baseta ibirenge.
Ati “Mu gihembwe cya mbere hari abana banze kuza kwiga imyuga kandi bari boherejwe na Leta, ababyeyi benshi bumvaga ko umwana wabuze ishuri ajya mu myuga.”
Muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi (NST1) byari biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2024, uzarangira 60% by’abanyeshuri basoza icyiciro rusange bakomereza mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro.
Ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko gahunda ari uko nibura muri buri Murenge haba ishuri ryigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.
INKURU MU MASHUSHO
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10