Kiliziya Gatulika mu Rwanda, DRCongo n’u Burundi zahuriye hamwe zitanga ubutumwa ku bibazo biriho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abashumba ba Diyoseze Gatulika zitandukanye mu Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, bahuriye hamwe mu gikorwa cyo gusenga ngo ibibazo biri mu karere k’Ibiyaga bigari bihoshe.

Iki gikorwa cyatangiye mu cyumweru gishize kuva tariki 24 Mutarama 2024 muri Diyoseze ya Ruhengeri, cyahurije hamwe Abepisikopi bagize Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ACEAC).

Izindi Nkuru

Mu gihe cy’iminsi itatu, aba basenyeri bakoze ibikorwa bitandukanye birimo igitambo cya Misa, cyabereye kuri Katederali ya Ruhengeri, cyo gusengera amahoro akomeje kubura mu bice bimwe byo muri aka karere k’Ibiyaga bigari.

Aba bashumba bagarutse kuri bimwe mu bikorwa bigaragaza ibibazo biri mu karere, nk’icyemezo cya Guverinoma y’u Burundi cyo gufunga imipaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda.

Musenyeri Vincent Harolimana, umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, yavuze ko Kiliziya Gutulika iri gusenga kugira ngo abayobozi mu nzego za Leta bagure imigenderanire n’umubano by’Ibihugu, aho kubihungabanya nk’uko byakozwe n’u Burundi.

Yagize ati “Icyemezo giherutse cyo gufunga umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi cyaratubabaje cyane, cyaduteye guhangayika, dutekereza ku buzima bw’abatuye Ibihugu byombi, tukaba twifuza ko habaho kuganira hashakwa ibisubizo by’ibibazo bibangamiye imibanire myiza y’abatuye ibihugu byacu.”

Aba bashumba bo muri Kiliziya Gatulika, bakoze ibikorwa binyuranye muri iyi minsi ine, birimo gusura inkambi zirimo iya Kiziba mu Karere ka Karongi yiganjemo impunzi z’Abanyekongo.

Nyuma y’ibikorwa binyuranye byabereye mu Rwanda, aba basenyeri banerekeje i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho batuye igitambo cy’Ukarisitiya cyo gusabira akarere amahoro.

Umushumba wa Diyoseze ya Goma, Musenyeri Willy Ngumbi yavuze ko abatuye ibi Bihugu uko ari bitatu (u Rwanda, DRC, n’u Burundi) ari abavandimwe, bityo ko ntacyari gikwiye kuba kibatandukanya.

Yagize ati “Abanyarwanda, Abanyekongo n’Abarundi turi abavandimwe, ibitekerezo byacu, amoko n’imipaka ntabwo bikwiye kutubera impamvu idutandukanya, kuko mbere ya byose, twese turi abavandimwe muri Yezu Kristu kandi bafite ubumuntu.”

Karidinari Ambogo usanzwe ari Arikiyepisikopi wa Kinshasa, wanatuye igitambo cy’Ukarisitiya cyabereye i Goma, yaboneye yavuze ko ibibazo biba biri mu bayobozi bo hejuru, bigira ingaruka kuri rubanda rugufi.

By’umwihariko yagarutse ku ntambara imaze iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demakarai ya Congo, avuga ko nta nyungu n’imwe yigeze izanira abantu, uretse kubateza ibibazo gusa.

Aba Bepisikopi bo mu Rwanda, mu Burundi na DRC, barasengera amahoro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru