Isoko bubakiwe babwiwe ko ari iry’abacuruza ibya ‘kizungu’ ab’ibitoki n’imboga bagumishwa hanze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bacuruzi bo mu Murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko nubwo bubakiwe isoko rya Kijyambere ariko batemerewe kuricururizamo ngo kuko bababwiye ko ari iryo gucururizamo ibicuruzwa bya ‘kizungu’, naho abacuruza ibirimo imboga, bakaba bacururiza hanze imbere yaryo.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasanze aba bacuruzi bacururiza imbere y’isoko rya Mwezi riri muri uyu Murenge wa Karengera, bari no kunyagirwa, bamugaragarije agahinda baterwa no kuba bacururiza hanze y’isoko kuko iyo imvura iguye ibanyagira.

Izindi Nkuru

Bavuga ko uretse kuba iri soko bubakiwe ari rito, ariko banababujije gucururiza ibicuruzwa byabo muri iri soko rya kijyambere.

Umwe ati “Isoko uko byasa kose harimo ibintu bya kizungu, ibitoki ntibyajyamo, n’ibishyimbo ntibyajya mu nzu, n’ibisheke n’imboga ntibyajyamo.”

Aba bacuruzi bavuga ko iyo imvura iguye yangiza ibicuruzwa byabo kandi bakakwa umusoro ndetse ko nta n’umwe ujya utinda kuyishyura.

Undi ati “Iyo imvura yaguye turabita tukugama, hakaba n’igihe ikomeje kugwa, tugataha tutabirangije.  N’abakiliya ntibaboneka. Umukiliya iyo aje kungurira igitoki, ntakigura yishimye kuko kiba cyuzuye isayo.”

Aba bacuruzi bavuga ko n’iyo babarekera aha bacururiza ariko nibura bakahubakira ku buryo nibura n’iyo haba hasakaye gusa bikabarinda kunyagirwa.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Muhaweyezu Joseph Desire yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana.

Ati “Icyo twari tuzi ni uko isoko ryashyizweho kugira ngo ribashe gutuma abaturage bacuruza neza. Turi buze kuza gukurikirana turebe uko ikibazo kimeze ariko ubwo ibiteye ikibazo ni ukuba abantu baramutse bacururiza hasi ibintu bikanyagirwa ntabwo byaba ari ibintu bimeze neza.”

Uyu muyobozi avuga ko hari icyumba cyasigaye kuri iri soko, ku buryo bashobora gukora igenzura ry’umubare w’aba bacuruzi ndetse n’abakiliya babagana ku buryo iki kibazo cyabonerwa umuti.

Bubakiwe isoko ariko ngo ni iryio gucururizamo ibya kizungu
Bamwe bacururiza hanze

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. Patrick says:

    None se nibura mwasuye mu isoko imbere musanga nta mboga zirimo? Harimo ikinyoma nge ndahatuye,ibitoki byo namwe murabona ko bitarikwirwamo ariko abandi bajya hanze bakwepa gufata TIN z’ibitara no gutanguranwa abakiriya!!

Leave a Reply to Patrick Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru