Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ibyakorwa n’abantu kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze, agaragaza ko benshi babyirengagiza bikaba ari na byo ntandaro y’indwara zitandura nka cancer, diabetes n’iz’umutima ziza ku isonga mu guhitana Abanyarwanda benshi.
Ni ikiganiro yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023 mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano cyagarukaga ku mibereho y’imiryango.
Dr Sabin Nsanzimana yateruye ubutumwa bwe agira ati “Umuryango utekanye ukeneye ubuzima bwiza kandi nta buzima ntagishoboka, twaranabibonye mu myaka itatu ishize ubwo akavirusi gato [COVID-19] katanagaragara n’amaso kaduhezaga mu rugo.”
Minisitiri w’Ubuzima yagarutse ku byagiye bigerwaho mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda mu myaka 29 ishize birimo kuba icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda cyarageze ku myaka 69.
Ati “Iyo usubije inyuma usanga cyarikubye [icyizere] inshuro ebyiri kubaho k’Umunyarwanda ndetse Umunyarwanda ari kubaho imyaka icumi y’inyongera kurusha undi Munyafurika. Ni ikintu kidasanzwe.”
Dr Sabin avuga ko yagerageje gukora ubushakashatsi agasanga u Rwanda ari rwo rukumbi ku Isi rubashije kugera kuri iyi ntambwe yo gukuba kabiri imyaka yo kubaho mu gihe cy’imyaka itarenga 30.
Ariko hari ibiteye inkeke
Dr Sabin avuga ko indwara zishobora guhitana abantu mu gihe gito zagabanutse mu Rwanda ariko indwara umuntu ashobora kumarana igihe kirekire zitandura, zo ziri kwiyongera cyane.
Yatanze urugero yifashishije ibyavuye mu bushakashatsi bwa RBC bwakozwe umwaka ushize, nk’indwara y’umuvuduko ukabije yazamutse ikava kuri 15% ikagera kuri 17% mu myaka ibiri gusa, diabetes iri kuri 3%, umubyibuho ukabije na wo wikubye kabiri.
Akomeza agira ati “Indwara za Cancer, ubu turabarura hafi ibihumbi icumi ziba mu Banyarwanda buri mwaka, muri izo 1/2 ni zo tubona kwa muganga zibasha gupimwa, ikindi 1/2 ntitukimenye ubona umuntu bigeze kure kandi no muri abo ibihumbi bitanu dupima, 1/2 baza bari ku gipimo cya gatatu n’icya kane.”
Ingamba zireba buri wese
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzima yakomeje agaragaza impamvu zitera izamuka ry’imibare y’abibasirwa n’izi ndwara na zo zagaragajwe muri ubu bushakashatsi bwa RBC.
Ati “Muri ubwo bushakashatsi twagerageje kubaza ibindi bibazo ‘ese abantu bazi ko ibyo barya bishobora kubatera ubwo burwayi, ese bakora siporo’ twatangajwe no kumva ko abantu 40% batazi Siporo batajya banayikora na rimwe batanayikozwa, rwose bumva ko ari ikintu cyagenewe abandi.
Kandi haka ikibazo cyo kwicara abantu baricara amasaha maremare, ubundi umuntu ntakwiye kurenza amasaha abiri yicaye adahagurutse nibura iminota 20 ariko bakicara amasaha umunani ku munsi.”
Avuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu wicara amasaha arenze umunani ku munsi agira ibyago byiyongeraho 50% byo kurwara indwara zitanduka no gupfa kurusha uwicaye ariya masaha abiri akanyuzamo agahaguruka.
Ku bijyanye n’ibyo kurya, Dr Sabin yavuze ko muri ubu bushakashatsi, abantu bagaragaje ko barya imboga rimwe mu cyumweru kandi ziboneka hafi, ahubwo bakarya ibyangiza umubiri wabo.
Avuga ko ingaruka z’ibi bibazo zikomeje kwigaragaza, ati “Indwara zitanduka nk’iz’umutima, diabetes na cancer ubu ni zo ziza ku mwanya wa mbere mu guhitana Abanyarwanda benshi.”
Dr Sabin yavuze ko uburyo bwo kwirinda izi ndwara bworoshye kandi bwashoborwa na buri wese, burimo gukora siporo ndetse no kurya indyo iboneye irimo imboga zisanzwe ziboneka hafi n’isuku y’ibiribwa n’aho abantu batuye.
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10