Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umunyamakuru w’Igitangazamakuru kimwe cyo mu Rwanda yahuye n’uruva gusenya

radiotv10by radiotv10
01/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Umunyamakuru w’Igitangazamakuru kimwe cyo mu Rwanda yahuye n’uruva gusenya
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru wa kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yahuye n’isanganya, asagariwa n’abagizi ba nabi bamuteze mu ijoro baramukubita bamukomeretsa mu mutwe, ubu ari mu bitaro.

Uyu munyamakuru w’igitangazamakuru cya Radiyo na Televiziyo ya Flash, ni Gumisiriza Jonh usanzwe akora mu ishami ry’amakuru n’ibiganiro aho akorera iki gitangazamakuru mu Karere ka Nyagatare.

Iri sanganya ryo gutegwa n’abajura ryakorewe uyu munyamakuru, ryabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023 ahagana saa yine z’ijoro ubwo yari avuye mu kazi, abantu bataramenyekana bakamutegaga bakamukubita igisa n’ikaro mu mutwe bakamukomeretsa, ubu akaba ari kuvurirwa mu Bitaro bya Nyagatare.

Umuyobozi w’Abanyamakuru b’iki gitangazamakuru cya Flash TV&Radio bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Kwigira Issa yemeje amakuru y’iri sanganya ryabaye kuri mugenzi wabo.

Yavuze ko ibi byamubayeho ubwo yari avuye mu kazi atashye, yagera ahantu hadatuye abantu benshi, akaba ari bwo ategwa n’abo bagizi ba nabi.

Yagize ati “Yarangije ikiganiro arataha nkuko bisanzwe ariko twaje kumva badutabaje ko yakubiswe bikomeye.”

Yavuze ko uyu munyamakuru mugenzi wabo yategewe mu ishyamba rito riherereye hafi y’umugezi w’Umuvumba uri muri aka gace, hasanzwe hanabera ibikorwa nk’ibi by’abantu batega abaturage bakabambura ibyo baba bafite.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Isomo rireba buri wese: Ubutumwa bwa Dr Sabin ku buzima buzira umuze

Next Post

Kigali: Indi mpanuka yasize inkuru ibabaje y’umunyeshuri wari ugiye ku ishuri

Related Posts

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni watorewe gukomeza kuyobora iki Gihugu, anamwifuriza we n’Abanya-Uganda ishya...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Indi mpanuka yasize inkuru ibabaje y’umunyeshuri wari ugiye ku ishuri

Kigali: Indi mpanuka yasize inkuru ibabaje y’umunyeshuri wari ugiye ku ishuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.