Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda, yatanze ubutumwa, avugamo ko umuntu akwiye guhitamo hagati yo kuba “Imbwa no kuba umugabo” ariko ko byombi umuntu abizira, bityo ko amahitamo ari aya buri wese, bamwe bongera kumwibutsa ijambo “inyana z’imbwa” yigeze gukoresha ntiryakirwe neza.
Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, agira ati “Mu buzima, iyo ubaye imbwa urabizira, ariko n’iyo ubaye umugabo urabizira. Uzahitemo neza icyo uzira.”
Ni ubutumwa bamwe bakunze, ndetse bamugaragariza ko bishimiye kuba yabibukije ko bakwiye guhitamo neza.
Umunyamakuru witwa Samuel Byansi Baker uri mu batangaje bwa mbere amakuru yiriwe acicikana ku munsi w’ejo hashize ko hari Minisitiri wo muri Guverinoma y’u Rwanda watawe muri yombi, ari mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa Miss Jolly, agaragaza ko abushyigikiye, ati “Ongera ijwi Jolly!! Ibi ndabikunze kabisa.”
Uwitwa Rwamucyo Nsengimana Jean de Dieu kuri Twitter, na we yagize ati “Jolly Ongera volume bigere kuri buri wese! Gusa aha harimo Equation, unsubije mu mubare!”
Abandi batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa Miss Jolly, bongeye kumwibutsa ijambo yigeze gukoresha rigatuma bamwe bamunenga, aho yari yakoresheje ijambo ‘Inyana y’imbwa’ avuga ko hari abagabo bashaka abagore bakababera babi.
Bamwe mu bamwibukije ibi yavuze muri 2022, barimo uwitwa Hirya y’Ibigaragara kuri Twitter, wagize ati “Urongeye ugaruye imbwa kandi?!” Arangije akurikizaho ikibazo tutifuje gutambutsa mu nkuru yacu tugendeye ku mahame y’igitangazamakuru.
Uwitwa Aphrodis Bizimaziki na we yagize ati “Ubanza ufitanye umubano mubi n’imbwa kabisa.”
Uwitwa Intama na we yagize ati “Shahu Jolly Mutesi ukunda imbwa. Uzi ko iryo zina mu mwaka urivuga inshuro nyinshi.”
RADIOTV10