Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Israel itorohewe yatangaje icyo igiye gukora nyuma yuko Iran iyisutseho ibisaru biremereye

radiotv10by radiotv10
02/10/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Israel itorohewe yatangaje icyo igiye gukora nyuma yuko Iran iyisutseho ibisaru biremereye
Share on FacebookShare on Twitter

Igihugu cya Israel cyatangaje ko kigiye kohereza ingabo n’intwaro mu majyepfo ya Liban guhangana n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran yayisutseho ibisasu bya misile.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri Iran isutse ibisasu biremereye kuri Israel, byari bigamije guha isomo igisirikare cya Israel.

Nanone kandi Israel yatangaje ko Iran yakoze ikosa rikomeye, ndetse ko yiteguye kwihorera kuri iki Gihugu cyayirasheho ibisasu bikomeye.

Iki cyemezo cya Israel cyo kohereza ingabo n’intwaro mu majyepfo ya Liban, byateye impungenge akarere k’uburasirazuba bwo Hagati, gakungahaye kuri peteroli gashobora kwisanga mu ntambara yeruye.

Icyakora Igisirikare cya Israel cyatangaje ko imirwano yo ku butaka yimuriye mu majyepfo ya Liban, igamije ahanini gusenya inzira zo munsi y’ubutaka n’ibindi bikorwa remezo bya Hezbollah biri ku mupaka uhuza Israel na Liban, kandi ko nta mugambi uhari wo gutera umujyi wa Beirut cyangwa indi mijyi minini yo mu majyepfo ya Liban.

Kuri uyu wa Gatatu, Iraninayo yatangaje nyuma y’igitero cya misile yagabye kuri Israeli, ari cyo gitero cyonyine igabye kuri iki Gihugu, ndetse ko ntakindi iteganya kukigabago, keretse habayeho ubundi bushotoranyi, icyakora Israel na Leta Zunze Ubumwe za America bo barahiye kwihimura kuri Iran.

Nubwo umuryango w’abibumbye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’Ubumwe bw’u Burayi basabye ko habaho guhagarika intambara,
imirwano hagati ya Israeli na Hezbollah ikorera muri Liban yo yakomeje kuri uyu wa Gatatu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Basketball: Menya amakipe ahabwa amahirwe yo kugera kuri ‘Final’ ya shampiyona y’abagore

Next Post

Amakuru agezweho nyuma yuko hari abigabije abaturage muri Kamonyi bagatemamo 12

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kamonyi: Abaturage barasaba kwegerezwa ibikorwaremezo

Amakuru agezweho nyuma yuko hari abigabije abaturage muri Kamonyi bagatemamo 12

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.