Hatangajwe imibare mishya y’abamaze kugwa mu ntambara ishyamiranyije umutwe wa Hamas n’igisirikare cya Israel, yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, imaze guhitana abarenga 1 000.
Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, imibare igaragaza ko abantu 1 100 ari bo bamaze kugwa muri iyi ntambara, yadutse nyuma y’ibitero byatangiye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu ubwo umutwe wa Hamas wagabaga ibitero bitunguranye kuri Iisrael uturutse muri Gaza.
Uyu mutwe warashe ibisasu bitandukanye ku duce twa Israel ndetse abarwanyi bawo bamwe binjiye ku butaka bwa Israel, bica abaturage, abandi barashimutwa.
Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko iyi mirwano imaze kuvana mu byabo abantu barenga 123 000.
Mu bamaze gupfa harimo Abanya-Palestine basaga 400 n’Abanya-Israel basaga 700, mu gihe iyi ntambara ikomeje gukaza umurego kuko Israel ikomeje kwihimura igaba ibitero by’indege ku mujyi wa Gaza.
Ingabo za Israel zatangaje ko nibura zagabye ibitero ahantu igihumbi hatandukanye muri Gaza, by’umwihariko ahakekwaho kuba ibirindiro by’umutwe wa Hamas.
Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yatangaje ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ibitero bya Israel bimaze guhitana abarenga 493 ndetse hakomeretse Abanya-Palestina barenga 2 751.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10