Ubushakashatsi bw’Ikigega Mpuzamahanga gikora ubugenzuzi ku mikorere y’Itangazamakuru GMMP (Global Media Monitoring Project), bwagaragaje ko umubare w’abanyamakuru b’igitsinagore ukiri hasi mu Rwanda, kuko nko mu gutara no gutangaza amakuru (reporting) kuri televiziyo ari 4%.
Ubu bushakashatsi bwa GMMP bwa 2025, bwakurikiranye amakuru yatambutse kuri radiyo, televiziyo n’itangazamakuru rikorera kuri internet mu Rwanda.
Muri rusange, hagenzuwe inkuru 85, hakurikiranwa abantu 182 bavuzwe mu makuru ndetse n’abanyamakuru 83 bagize uruhare mu kuyatangaza. Icyo gihe nta kinyamakuru cyandika ku mapuro (print media) cyakoraga mu Rwanda. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko nubwo hari intambwe igenda iterwa, uburinganire mu makuru bukiri kure.
Abagore mu mwuga w’itangazamakuru
Mu mikorere y’itangazamakuru, abagore baracyari bacye cyane mu myanya yo gutangaza amakuru (reporting), by’umwihariko kuri televiziyo no kuri internet.
Muri televiziyo, abagore bangana na 4% gusa by’abanyamakuru batara inkuru, mu gihe kuri internet ari 10%. Icyakora, ku rwego rw’abasomyi b’amakuru (presenters/News Anchors), abagore ni benshi kuri televiziyo, kuko bangana na 80%, ibintu bigaragaza ko hakoreshwa amasura yabo cyane kuruta kubaha ijambo ku bitekerezo n’icyerekezo cy’amakuru.
GMMP 2025 igaragaza ko nuubwo u Rwanda rufite politiki n’amategeko akomeye ashyigikira uburinganire, itangazamakuru ritarabihindura mu mikorere ya buri munsi. Inkuru nke ni zo zihuza amakuru n’uburinganire, uburenganzira bwa muntu cyangwa kurwanya imyumvire ishingiye ku gitsina.
Ibi bisaba ko inzego z’itangazamakuru, amashuri yigisha itangazamakuru, inzego za Leta n’imiryango ya sosiyete sivile bashyira imbaraga mu itangazamakuru rishingiye ku buringanire, ritagarukira ku kugaragaza abagore gusa, ahubwo ribaha ijwi, ububasha n’umwanya uhagije mu kubaka inkuru z’igihugu.
Abagore baracyari bake mu makuru, cyane cyane kuri internet
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu itangazamakuru rya radiyo na televiziyo bihujwe, abagore bangana na 37% by’abantu bagaragara cyangwa bavugwa mu makuru. Icyakora, iyo bageze mu makuru anyuzwa kuri internet, uwo mubare ugabanuka cyane ukagera kuri 20% gusa. Ibi byerekana ko itangazamakuru rigezweho (digital media), n’ubwo ryitezweho gufungura amarembo ku bantu benshi batandukanye, rikomeje gusubiramo imiterere nk’iyahozeho yiganjemo abagabo.
Politiki n’ubukungu biracyagaragaramo abagabo
Nk’uko byagaragaye mu makuru yo mu mahanga no ku rwego rw’akarere, inkuru za politiki n’imiyoborere, ndetse n’iz’ubukungu, ziganje mu makuru yo mu Rwanda, abagabo ni bo bagaragaramo cyane.
Muri politiki, hagaragaye abagore bangana na 20% by’abantu bavuzwe mu makuru yo kuri radiyo na televiziyo. Mu gihe mu byerekeye ubukungu, nubwo hari aho bageze kuri 42% mu itangazamakuru gakondo, kuri internet nta mugore n’umwe wagaragaye mu nkuru z’ubukungu zakoreweho ubu bushakashatsi.
Ibi bitandukanye n’uko u Rwanda ruhagaze mu buzima busanzwe, aho abagore bagira uruhare rugaragara mu miyoborere n’ifatwa ry’ibyemezo, bigaragaza icyuho gikomeye hagati y’ukuri kubaho n’uko kugaragazwa mu itangazamakuru.
Ijwi ry’abagore ryumvikana cyane mu buzima busanzwe
GMMP 2025 igaragaza ko abagore bakunze kugaragara mu makuru batanga ibitekerezo rusange (popular opinion) cyangwa bagaragara nk’abaturage basanzwe. Aha ni ho abagore bageze kuri 56%, ariko iyo bigeze ku ruhare rw’abavugira inzego (spokespersons) cyangwa impuguke (experts/commentators), abagore basubira inyuma bakaba 22% gusa mu bavugira inzego, na 33% mu mpuguke zivugwa mu makuru.
Ibi byongera gushimangira ishusho igaragaza abagore nk’abatanga ubuhamya bw’ubuzima busanzwe, aho kubagaragaza nk’abafite ubumenyi, ububasha n’ubushobozi.
Inkuru z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zifite umwanya muto
Nubwo ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) ari ikibazo gihangayikishije sosiyete, GMMP 2025 igaragaza ko izi nkuru zagaragaye gake cyane mu makuru yo mu Rwanda ku munsi wakurikiranywe. Iyo zigaragaye, akenshi abagore ni bo baba bavugwa cyane, gusa bagashyirwa ahanini mu ishusho y’abahohotewe, hakirengagizwa igice cyo kubagaragaza nk’abagizweho ingaruka bafite imbaraga zo kwiyubaka.
Byongeye, abagabo ni bo bakunze kugaragazwa nk’abagizweho ingaruka (survivors) mu nkuru z’impanuka, ibiza n’ubukene, mu gihe abagore bakunze kugaragara nk’abahohotewe gusa, bigaragaza itandukaniro mu buryo inkuru zubakwa.
Sosthene
RADIOTV10







