Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwavuze ko itangazo ryabwitiriwe rimenyesha abifuza kwinjira muri uru rwego, ko ari iricurano ry’amakuru y’ibinyoma, bityo ko abantu badakwiye kuriha agaciro.
Iri tangazo rigaragaza ko ryaturutse mu ishami rishinzwe abakozi n’ubutegetsi mu Ngabo z’u Rwanda, rivuga ko ari irigenewe Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda mu Turere twose tw’Igihugu, ndetse ko gahunda yo kwiyandikisha ikomeje.
Iri tangazo ry’iricurano, rikomeza rivuga ko ikizamini cy’abaziyandikisha kizakorwa hagati ya tariki 26 Ugushyingo 2024 na 15 Ukuboza 2024.
Uwacuze iri tangazo akomeza avuga ko “ibizamini bizakorwa mu buryo bushya aho bizajya bikorerwa online kuri Whatsapp.” Arangije anagaragaza nimero y’urwo rubuga nkoranyambaga.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bugendeye kuri iri tangazo ry’iricurano, bwarihakanye, buvuga ko atari ukuri, ndetse busaba abantu kutariha agaciro.
RADIOTV10