Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Itsinda rya RDF riri muri Centrafrique ryasuye Komanda w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye

radiotv10by radiotv10
07/03/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Itsinda rya RDF riri muri Centrafrique ryasuye Komanda w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye
Share on FacebookShare on Twitter

Intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi ziri mu ruzinduko muri Repubulika ya Centrafrique, zasuye Umuyobozi w’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki Gihugu (MINUSCA), Lt Gen Humphrey Nyone.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025, aho Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga ndetse n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyitozo muri RDF, Lt Col Laurent Kabutura basuye ukuriye MINUSCA ku Cyicaro Gikuru.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no kuba iri tsinda ry’Ingabo z’u Rwanda, ryabanje gusura ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zigize itsinda rya RWANBATT 2 mu gace ka Bossembele.

Komanda wa MINUSCA, Lt Gen Humphrey Nyone yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku kazi zikora gakomeye mu gushyira mu bikorwa inshingano z’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko ingabo z’u Rwanda zifite umwihariko.

Agaruka nko ku zigize itsinda rya RWANBATT 1, zinarinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu, Lt Gen Humphrey Nyone yagize ati “Ibyo ubwabyo, ni inyongera, hari ingabo nyinshi Bangui, ariko kugira ngo utoranywe mu bashinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu, ni umwihariko.”

Naho kuri RWANBATT 2, uyu ukuriye MINUSCA, yavuze ko na zo ari ingabo zifatiye runini umutekano muri iki Gihugu cya Centrafrique, kuko zirinda umutekano mu bice byinjira i Bangui mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu. Ati “Ni ipfundo ry’ubu butumwa kuko bakora neza.”

Ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuraga RWANBATT 2 ku cyicaro Gikuru, yabagejejeho Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, ubashimira ku kazi bakora mu gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga amahoro n’ituze muri Centrafrique.

Uretse kuba RWANBATT 2 ifite inshingano zo kurinda umutekano mu bice byerecyeza i Bangui haba mu bikorwa byo gucunga umutekano wa nijoro, izi ngabo zinagaragara mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage, nk’Umuganda ndetse no guha ubuvuzi ku buntu abaturage.

Komanda wa MINUSCA yagaragaje umwihariko wa RDF muri Centrafrique
Maj Gen Nyakarundi yanasuye RWANDABATT 2 abagezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 10 =

Previous Post

Abakinnyi ba Bugesera FC bigumuye banga gukora imyitozo…Menya impamvu

Next Post

Umwe mu banyarwenya bagezweho yavuze ingorane yakuriyemo zatumaga yumva ko ntawamukunda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe mu banyarwenya bagezweho yavuze ingorane yakuriyemo zatumaga yumva ko ntawamukunda

Umwe mu banyarwenya bagezweho yavuze ingorane yakuriyemo zatumaga yumva ko ntawamukunda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.