Itsinda ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda riyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, riri mu ruzinduko muri Repubulika ya Centrafrique, ryakiriwe na Perezida w’iki Gihugu, Faustin-Archange Touadéra.
Iri tsinda riri muri Repubulika ya Centrafrique kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2025 nk’uko tubikesha Ubuyobobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.
Ubutumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bwa RDF kuri uyu wa Kabiri, bugira buti “None tariki 04 Werurwe 2025, itsinda riyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi hamwe n’Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Ronald Rwivanga n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imyitozo muri RDF, Lt Col L Kabutura; bageze muri Repubulika ya Central African.”
Ubuyobozi bwa RDF buvuga kandi ko iri tsinda ryari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique (FACA), bakiriwe na Perezida w’iki Gihugu, Faustin-Archange Touadéra.
Muri uku kubakira, Perezida Faustin-Archange Touadéra yagaragarije iri tsinda “Intambwe iri guterwa mu mikoranire mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Central African, yaba muri iki gihe ndetse no mu bikorwa by’imyitozo byo mu gihe kizaza, biri mu murongo wa gahunda y’amavugurura yo mu rwego rw’umutekano.”
Iri tsinda rya RDF rigeze muri Repubulika ya Central African habura iminsi micye ngo muri iki Gihugu habe umuhango wo gusoza imyitozo ya gisirikare yatanzwe ku bufatanye bw’Impande zombi (RDF na FACA) i Bangui.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kandi buvuga ko iri tsinda rizanasura abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki Gihugu.

RADIOTV10