Itsinda ry’intuma z’Ingabo z’u Rwanda riyobowe na Brig Gen Andrew Nyamvumba; riri muri Qatar mu rugendo-shuri rw’icyumweru, ryatangiye gusura ibikorwa binyuranye muri iki Gihugu.
Byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, aho iri tsinda rya bamwe mu basirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari muri Qatar.
Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko “Iri tsinda ryasuye Ishuri rya Gisirikare rya Joaan Bin Jassim College ndetse n’ishuri rikuru rya Gisirikare (National Defence College), ryakirwa n’Umuyobozi Ushinzwe abakozi Brigadier General Engineer Abdul Hadi Hamad Fahd Al-Dussari, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa National Defense College, Staff Brigadier Abdulhadi Mohd T. A. Al-Hajri.”
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kandi bwavuze ko izi ntumwa z’Ingabo z’u Rwanda, zizanasura bimwe mu bikorwa by’Ingabo za Qatar nka Minisiteri y’Ububanyi y’Ububanyi n’Amahanga, Igitangazamakuru cya Al Jazeera, ibiro bya Qatar Olympic ndetse n’inzu ndangamateka ya Siporo muri Qatar.
Izi ntumwa za RDF zizanasura ibikorwa binyuranye, birimo ibya Dipolomasi, itangazamakuru, siporo n’umuco ndetse n’umurage.
Uru rugendo-shuri rw’Ingabo z’u Rwanda, ruje nyuma y’igihe gito hari abasirikare icyenda, barimo bane (4) bo mu Ngabo zirwanira ku butaka, ndetse na batanu (5) bo mu ngabo zirwanira mu kirere, barangije amasomo anyuranye mu mashuri yo muri Qatar.
Aba basirikare bahawe impamyabushobozi mu bya gisirikare tariki 22 na 23 Mutarama 2025, bari bamaze imyaka ine biga mu mashuri makuru ya gisirikare anyuranye yo muri Qatar.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjgRiKhXwAE7hGi.jpeg?resize=1024%2C673&ssl=1)
RADIOTV10