Umwe mu bagize itsinda ry’abayobozi baturutse muri Somalia bari i Kigali mu biganiro byo kwigira ku miyoborere y’u Rwanda, yavuze ko iyo bavuze ko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda harimo abagore 60%, yumva bimuteye ishyari ryiza akibaza impamvu iwabo bitameze uko.
Aba bayobozi 33 bagize itsinda ry’abayobozi barimo ab’Uturere muri Somalia ndetse no mu nzego nkuru z’iki Gihugu, batangiye ibiganiro bibahuza na bagenzi babo bo mu Rwanda biri kubera i Kigali.
Muri aba bayobozi uko ari 33, abagore muri bo ntibarenze batandatu (6), kimwe mu bigaragaza ko umubare w’abagore mu nzego z’ubuyobozi muri Somalia ukiri hasi.
itsinda ry’abayobozi bo muri Somalia riri mu Rwanda, ryavuze ko abagore bo muri icyo gihugu bafite ubumenyi ariko ntibahabwa imyanya munzego zifata ibyemezo. icyo ni nacyo goverinoma y’u Rwanda ivuga ko igiye kubasangiza. icyakora ngo u Rwanda na rwo rushobora kugira icyo rukura kuri Somalia.
Asha Omar Muhammud uri mu nzego z’ibanze muri Somalia, yavuze ko bishimishije kuba u Rwanda rugeze ku rwego rushimishije mu buringanire bityo ko no mu Gihugu cyabo byari bikwiye kugenda uko.
Yagize ati “Iyo bavuze uburyo u Rwanda rwashyize imbere abagore ku ijanisha riri hejuru mu nzego z’ibanze, byageza no mu Nteko ishinga Amategeko bakaba ku kigero cya 60%; ibinezaneza birandenga nk’umva narira.”
Yakomeje agira ati “Nifuza ko n’iwacu byagenda bityo. Birumvikana ko hario byinshi tugomba kwigira ku Rwanda. tugomba no gukora uko dushoboye ku buryo nko mu myaka 10 iri imbere, twaba twarenze n’u Rwanda kubera ko abagore bo muri Somalia ni inyangamugayo, ni abahanga kandi banakunda abantu.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko hari byinshi u Rwanda rufite byo kubera urugero iki Gihugu cya Somalia.
Ati “Icya mbere tubapfunyikira nk’impamba ni uburyo Abanyarwanda bakorera hamwe, uburyo Abanyarwanda bahisemo kugira ngo igihugu cyacu kigire agaciro haba mu iterambere haba mu mibereho myiza y’abaturage. Icya gatatu ni iyo miyoborere myiza iha buri wese ijambo, dufite abagore mu nteko, mu nzego zose hafi 50%.”
Minisitiri Gatabazi avuga ko uretse amasomo u Rwanda ruzaha aba bayobozi bo muri Somalia, ariko u Rwanda na rwo rufite byinshi rwakwigira ku iki Gihugu cyo mu ihembe rya Africa.
RADIOTV10