Mu rubanza rwa Miliyoni 42 rw’uwari umuyobozi muri ADEPR hagarutswe ku mafaranga yahawe Abanyamakuru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu rubanza ruregwamo abahoze mu buyobozi bw’Itorero rya ADEPR, Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ibyo burega Niyitanga Salton ushinjwa kunyereza Miliyoni 42 Frw arimo ayo bikekwa ko yahawe Abanyamakuru.

Niyitanga Salton wari umuyobozi ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR na bagenzi be bongeye kuburana ubujurire kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022 mu rukiko rukuru.

Izindi Nkuru

Abantu 12 barimo abahoze ari abayobozi mu Itorero rya ADEPR, bari babanje kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rugira abere bamwe muri bo, bituma ubushinjacyaha bujurira.

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, Niyitanga Salton wari wunganiwe na Me Emmanuel Nsengiyumva, yahereweho n’Ubushinjacyaha mu gusobanurira Urukiko impamvu bwamujuririye.

Ubushinjacyaha burega Niyitanga Salton kunyereza Miliyoni 42 Frw, bwavuze aya mafaranga yayanyereje mu bihe binyuranye arimo miliyoni 6 Frw yabikuje kuri konti ya ADEPR akoresheje inyandiko mpimbano ndetse mu ibazwa akaba yarananiwe gusobanura irengero ryayo.

Gusa ngo yavuze ko yayahaye ibitangazamakuru mu rwego rwo kogeza ubutumwa mu gihe Abanyamakuru yavuze ko yayahaye bose babihakanye.

Ubushinjacyaha bwagarutse ku Banyamakuru batandatu bahawe ayo mafaranga, barimo uwahawe Miliyoni 2 Frw mu gihe harimo n’uwahawe 100.000Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo bwabazaga abo Banyamakuru, bose babiteye utwatsi.

Niyitanga Salton waburanye ahakana ibyaha, yabwiye Urukiko ko ibyo ashinjwa n’Ubushinjacyaha byose bidafitiwe ibimenyetso, yewe ko nta n’ubugenzuzi yakorewe ngo bwemeze ko yanyereje ayo mafaranga.

Ku bijyanye na Miliyoni 6 Frw yavuze ko zahawe Abanyamakuru, Niyitanga yavuze ko nk’umuntu wari ushinzwe ivugabutumwa, atari kubura kwifashisha Itangazamakuru kandi ko ritari gukorera Ubuntu.

Avuga ko amafaranga yakoreshejwe mu kugeza ubutumwa kure hifashishijwe itangazamakuru, nta handi yari kuva atari mu mutungo wa ADEPR.

Niyitanga Salton wavuze ko amafaranga yose ashinjwa kunyereza, yayahabwaga n’ubuyobozo bwa ADEPR, yasabye Urukiko Rukuru kuzamugira umwere nk’uko byakozwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuko ibyo ashinjwa byose bihabanye n’ukuri.

Uru rubanza rw’ubujurire rurakomeza kuburanishwa kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru