Kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Kigali imiryango itegamiye kuri Leta yagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa ku ngamba zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa, Iyi nama yari igamije gushyira mu bikorwa ibisubizo ku bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ubuyobozi n’ababyeyi bafite inshingano zo gukurikirana no gukomeza kurera umwana no mu gihe yaba yatwaye inda, ibi byatangwajwe n’abari bitabiriye iriya nama bagarutse ku ruhare rwa buri wese mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu Rwanda. Isabelle Masozera wari uhagarariye Masozera Africa
Mu ijambo rye ritangiza ritangiza iyi nama, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda NGOs Forum on HIV/ AIDS and Health Promotion, Kabanyana Nooliet, yashimye iterambere n’ubushake bwa politiki bwa Leta y’u Rwanda, mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, anagaragaza akamaro ko kwigisha urubyiruko kugira ngo gahunda na politiki byo kurwanya ihohoterwa byigishwe abakiri bato.
Kabanyana Nooliet
Umuyobozi mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri minisiteri y’ubutabera, Anastase Nabahire yavuze ko abantu bakwiye kumenya ko isi itagakwiye kubaho, iyo Imana irema abagabo gusa.
Ati : “Ni amahirwe kuba Imana itararemye abagabo gusa, abantu bagakwiye kwibaza niba yari kuba icyiriho iyo Imana itarema n’abagore, ni ibintu biri muri gahunda y’Imana n’ubwo rimwe na rimwe ubwenge bw’abantu butajya bubitekerezaho.Umuyobozi mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri minisiteri y’ubutabera, Anastase Nabahire
Uyu munsi mu buryo bwihariye iyi miryango yatekereje ko baganira ku ihoteterwa rikorerwa umugore n’umwana w’umukobwa, kuko hacyirimo ibibazo, ntabwo aribo bonyine babibona kuko n’inzego z’ubutabera zirabibona.”
Anastase Nabahire avuga ko “Abanyarwanda baravuze ngo {izijya gucika zihera mu rugo}, umugore ni umukobwa nibo babitse ipfundo ry’imyororekere y’abantu nibo mutima w’urugo. Iyo umwana w’umukobwa cyangwa umugore ahungabanyijwe mu myanya ndangamyibarukiro umubiri we utarakura yangirika mu mitekerereze, nibwo atangira gukora imirimo imurusha imbaraga agatangira kwirera.” Inama yitabiriwe n’abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta
Anastase Nabahire asaba abanyarwanda bose guhaguruka bakarwanya ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa ndetse n’umugore batabihariye Leta yonyine.
Nsanga Sylvie umwe mu baharanira uburenganzira bw’umugore ndetse n’ubwabakobwa avuga ko “ dukwiriye gutoza abana bacu imikoreshereze iboneye y’ikoranabuhanga kuko akenshi niho bahurira n’ingaruka z’ihohoterwa.”
Nsanga Sylvie umwe mu baharanira uburenganzira bw’umugore ndetse n’ubwabakobwa
Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda rirwanya agakoko gatera SIDA no Guteza Imbere Ubuzima (RNGOF & HP) n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta yo mu karere, yiyemeje mu buryo butaziguye kurwanya virusi itera SIDA mu Rwanda. Ryashinzwe mu 1999 kandi rihuza abanyamuryango b’imiryango itegamiye kuri Leta barenga 100, ibikorwa byabo mu kurwanya virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima mu Rwanda bihuzwa, bigakurikiranwa kandi bigasuzumwa.
Ni ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta yegerejwe abaturage kugeza ku rwego rw’akarere. Umunyamuryango w’Urugaga rw’Abaturage Rwanda (RCSP) ku rwego rw’igihugu, Umuyoboro w’igihugu cy’Afurika y’iburasirazuba ku ishami rishinzwe kurwanya SIDA (EANNASO) ku rwego rw’akarere, Inama Nyafurika ishinzwe umuryango wa Sida (AFRICASO) n’inama mpuzamahanga ishinzwe serivisi za SIDA Ishyirahamwe (ICASO) kurwego mpuzamahanga.
Mu bikorwa byayo bya buri munsi, RNGOF ku gakoko gatera SIDA & HP ivuga ku guhuza ibikorwa, kongerera ubushobozi, ubuvugizi, gukusanya inkunga no gukurikirana no gusuzuma ibikorwa by’abanyamuryango bayo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakomeye, Ikigo cy’ubuvuzi cya Rwanda Bio (RBC) ) Umutoni Diana Uhagarariye Faith Victory Association Umuyobozi wa Empower Rwanda