Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Izaba igaragaraho ifoto na nimero gusa-Ibindi byihariye ku Ndangamuntu-Koranabuhanga igiye guhabwa Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
21/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Izaba igaragaraho ifoto na nimero gusa-Ibindi byihariye ku Ndangamuntu-Koranabuhanga igiye guhabwa Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, gitangaza ko Indangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangwa, itazagaragaza amakuru menshi ya nyirayo, kuko izaba iriho ifoto na nimero gusa, kandi igafasha abantu kubona serivisi byihuse, ku buryo nk’iyo babonaga nyuma y’ukwezi bashobora kuzajya bayibona mu masaha abarirwa ku ntoki.

Byatangajwe na Manago Dieudonné, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ikorwa n’ikwirakwizwa ry’Irangamuntu-Koranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu cy’Irangamuntu NIDA.

Avuga ko uyu mushinga w’Indangamuntu Koranabuhanga, watangiye mu mwaka wa 2023 ari na bwo hagiyeho itegeko riyiteganya, hagahita hatangira ibikorwa byo kwitegura kurishyira mu bikorwa.

Iyi Ndangamuntu ijyanye n’itegeko rijyanye no kubungabunga amakuru bwite y’umuntu ndetse n’Itegeko ryo muri uriya mwaka wa 2023 ry’Indangamuntu-Koranabuhanga.

Ati “Ni Indangamuntu rero ije tugeze mu gihe cy’ikoranabuhanga rigeze ku rwego rwo hejuru aho bifuza ko iyo ndangamuntu-koranabuhanga izagira uruhare rukomeye mu itangwa rya serivisi cyane cyane ko niba tuvuga ngo twateye imbere mu ikoranabuhanga, serivisi yakagombye guhabwa umuturage yihuse cyane mu buryo bwose bushoboka ugereranyije n’igihe tuvuyemo.”

Akomeza agira ati “Tuvuge niba wabonaga serivisi mu gihe cy’iminsi itanu cyangwa se mu gihe cy’ukwezi, ya serivisi washoboraga kubona mu gihe cy’ukwezi ukaba wayibona mu masaha nk’atatu cyangwa nk’atanu, cyangwa se ukaba wayibona ako kanya kubera ko hariho ikoranabuhanga ryorohereza itangwa rya serivisi.”

Akomeza avuga ko iyi Ndangamuntu izaza iha imbaraga ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, nk’uko byifashishwa mu buryo bw’ubukungu, aho umuntu aba ashobora gukura amafaranga kuri konti ye atavuye aho ari, cyangwa umuntu akayoherereza undi yibereye mu rugo cyangwa ngo agire undi muntu umufasha mu rugendo rwo guhabwa iyo serivisi.

Ati “Muri iyo digital economy hakenewe iyo Ndangamuntu koranabuhanga kugira ngo yihutishe izo serivisi.”

 

Imiterere yayo irihariye

Manago Dieudonné avuga ko Indangamuntu yari isanzwe ikoreshwa na yo yari iy’ikoranabuhanga, ariko ko igiye gukoreshwa ubu ifite iryisumbuyeho.

Ati “Cyane cyane ko yari ishingiye ku bikumwe bibiri, wenda akarusho ni uko tugiye kujya ku ntoki icumi n’imboni z’amaso, n’isura, kandi ibyo byose bikaba bifite sisiteme ibigenzura.”

Avuga ko ibi bizanarandura uburiganya bwashoboraga kubaho bwatumaga hari umuntu ushobora gukoresha irangamuntu ebyiri.

Avuga ko iyi Ndangamuntu-Koranabuhanga, ku bayisanganywe, bazakomeza kugira nimero z’iyari isanzwe, kandi umuntu akazagira amahitamo y’uburyo yifuza kuyitunga.

Ati “Wowe nyiri ubwite ushobora guhitamo bakayigushyirira muri smart phone cyangwa bakayigupuritingira (Printing). Ni indangamuntu izaba iriho ifoto yawe na nimero y’irangamuntu, ntayandi makuru ariho. Wayita utayita, nimero yayo izakomeza kuba ya yindi, bitandukanye n’iyari iriho.”

Manago avuga ko mu gutanga iyi Ndangamuntu Koranabuhanga, umuntu azaba anafite uburyo bworoshye bwo gukosoza amakosa yaba yakozwe mu gukora iyi Ndangamuntu, kimwe no kujyanisha amakuru y’imyirondoro igezweho, ku buryo umuntu nazajya ashaka gukora ‘update’ y’aho atuye cyangwa andi makuru agezweho kuri we, bizajya bikorwa mu buryo bworoshye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + six =

Previous Post

APR ishobora kuzatangirana ikirarane, ihurizo kuri Super Cup,…-Iby’ingenzi kuri Shampiyona yatangarijwe amatariki

Next Post

Iby’ingenzi Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye n’Umuyobozi muri Loni

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye n’Umuyobozi muri Loni

Iby’ingenzi Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye n’Umuyobozi muri Loni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.