Uruganda rutunganya rukanacuruza amazi yo kunywa ruzwi nka Jibu, ruri i Kanombe mu Karere ka Kicukiro, rwabaye ruhagaritswe kubera amazi yarwo atujuje ibipimo by’ubuziranenge.
Uru ruganda rufunzwe nyuma y’igihe gito kuri RADIOTV10 hakozwe inkuru ya bamwe mu baturage banywa amazi ya Jibu, bavuga ko adafutse kuko aba arimo imisenyi ndetse akanabatera ibicurane.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) cyahagaritse uru ruganda rwa Jibu rw’i Kanombe, kivuga ko cyafashe iki cyemezo nyuma y’ibizamini byakoriwe amazi rwatunganyaga.
Itangazo rya Rwanda FDA [Food and Drugs Authority], rivuga ko tariki 08 Kamena 2022 hakozwe ubugenzuzi bw’uru ruganda hagafatwa ibizamini bikajyanywa muri Laboratory.
Iri tangazo rimenyesha ubuyobozi bw’uru ruganda icyemezo cya FDA, rigira riti “Hakurikijwe ibyavuye mu bizamini byafashwe mu ruganda rwanyu ruherereye mu Murenge wa Kanombe, mu Kagari ka Kabeza, bigaragaza ko amazi yakoreweho ibizamini atujuje ibipimo by’ubuziranenge byemewe.”
Rigakomeza rivuga ko nyuma y’ibi “murasabwa gufunga uruganda rwanyu kandi ntimwerewe gukomeza gutunganya no gucuruza ibyo mucuruza ku isoko mbere yuko mubihererwa uburenganzira na Rwanda FDA.”
Bamwe mu basanzwe banywa amazi y’uru ruganda, bari baherutse kubwira RADIOTV10 ko abagiraho ingaruka kuko hari abo atera indwara zo mu myanya y’ubuhumekero nk’ibicurane ndetse akaba arimo n’imyanda kuko harimo imisenyi.
RADIOTV10