Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Jose Chameleone uri mu bahanzi bakomeye muri Africa yifashishije ifoto imugaragaza akiriho mu buzima bugoye ubwo yabaga mu Rwanda mu 1995, agaragaza ko yishimiye aho ageze ubu.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Jose Chameleone yashyizeho ifoto yicaye ahantu bigaragara ko yari bayeho mu buzima bugoye mu gihe uyu muhanzi ubu ari umwe mu bafite abakunzi benshi mu karere.
Ubu butumwa yagize ati “Mu 1995, Kacyiru kuri Minisiteri. Imyaka 27 ishize, nigiye byinshi mu kugerageza, gutsindwa ariko ugakomeza guhagarara ukongera ukagerageza kugeza byemeye.”
Uyu muhanzi unafite abakunzi batari bacye mu Rwanda, yaboneyeho kwifuriza Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2022.
Ati “Umwaka mushya muhire ku Banyarwanda bose bavandimwe namwe bashiki banjye.”
Yanahishuriye Abaturarwanda ko ashobora kuzaza mu Rwanda yabayemo, asoza ubutumwa bwe agira ati “Turaza kubonana.”
Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Uganda, mu minsi yashize yagiye avugwaho kugira uburwayi bwanatumye akunda kujyanwa mu bitaro.
RADIOTV10