Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kabila akomeje kugaragaza ko yahagurukiye ubutegetsi bwa Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
06/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kabila akomeje kugaragaza ko yahagurukiye ubutegetsi bwa Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’undi munyapolitiki wo muri iki Gihugu utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bwa Tshisekedi, bagaragaje amakosa bukora, ari na yo nyirabayazana y’ibibazo bicyugarije.

Ni nyuma yuko Joseph Kabila Kabange na Claudel André Lubaya wigeze kuba Umudepite mu Nteko ya DRC, bahuriye i Addis Ababa muri Ethiopia, bakaba bashyize hanze itangazo dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025.

Muri iri tangazo, Joseph Kabila na Lubaya, banenga ibyemezo bifatwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, aho bavuga ko ari “ibyemezo birimo guhubuka kandi byuzuye amakosa, ari na byo ntandaro yo kuzana ingabo z’amahanga zikomeje kujegeza FARDC.”

Muri iri tangazo, izi mpande zombi zivuga ko imbaraga nke z’ubutegetsi buriho muri Congo, no kuba budashoboye, ari na byo bikomeje gutuma ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, bikomeza kuzamba.

Iri tangazo rigira riti “Ku bijyanye n’ibibazo by’umutekano, tubona bikomeje gukara bitewe n’iburabusha ryo kubishakira umuti. Imbaraga nke mu miyoborere zigaragara mu bikorwa bya gisirikare, ibya politiki, ibya dipolomasi mu kujyana n’aho igihe kigeze. Guhitamo no gufata ibyemezo byuzuyemo guhuzagurikia, biri mu ntandaro y’ihungabana ry’umutekano tubona ubu.”

Baboneyeho kandi kunenga uburyo ubutegetsi bwa Tshisekedi, bukomeje gukoresha ingabo z’amahanga zirimo inyeshyamba ndetse n’abacancuro, bakavuga ko ibi bikomeje kwangiza igisirikare cy’iki Gihugu cya Congo.

Bati “Nk’uko tubizi, amateka atwereka ko gushaka gukoresha ingabo z’amahanga, byagiye bigira ingaruka, kandi FARDC ifite ubushobozi bwo kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu no guhangana n’icyashaka kubuhungabanya aho cyaba gituruka hose.”

Bakomeje kandi bagaragaza ikibazo cy’abaturage bakomeje kugirwaho ingaruka n’ibi bibazo by’umutekano, basaba ko hashyirwaho uburyo bwo gutabara abakuwe mu byabo n’intambara, aho bagaragaje ko abagera kuri miliyoni 7 bavuye mu byabo bagahungira mu bice binyuranye by’iki Gihugu cya Congo, mu gihe abandi bagera muri Miliyoni 1 bahungiye mu Bihugu by’ibituranyi.

Itangazo rya Joseph Kabila na Claudel André Lubaya, rigiye hanze nyuma yuko uyu wayoboye DRC, mu mpera z’umwaka ushize anahuye n’umunyapolitiki, Moïse Katumbi Chapwe wanahatanye na Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, na bo bakagaragaza inenge zidakwiye kwihanganirwa zigaragazwa n’ubutegetsi buriho muri Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + nine =

Previous Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Next Post

Nyamasheke: Ahatwaye ubuzima bw’uwiteguraga kurushinga n’ubu haracyateje impungenge zajemo n’urujijo

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Ahatwaye ubuzima bw’uwiteguraga kurushinga n’ubu haracyateje impungenge zajemo n’urujijo

Nyamasheke: Ahatwaye ubuzima bw’uwiteguraga kurushinga n’ubu haracyateje impungenge zajemo n’urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.