Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’undi munyapolitiki wo muri iki Gihugu utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bwa Tshisekedi, bagaragaje amakosa bukora, ari na yo nyirabayazana y’ibibazo bicyugarije.
Ni nyuma yuko Joseph Kabila Kabange na Claudel André Lubaya wigeze kuba Umudepite mu Nteko ya DRC, bahuriye i Addis Ababa muri Ethiopia, bakaba bashyize hanze itangazo dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025.
Muri iri tangazo, Joseph Kabila na Lubaya, banenga ibyemezo bifatwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, aho bavuga ko ari “ibyemezo birimo guhubuka kandi byuzuye amakosa, ari na byo ntandaro yo kuzana ingabo z’amahanga zikomeje kujegeza FARDC.”
Muri iri tangazo, izi mpande zombi zivuga ko imbaraga nke z’ubutegetsi buriho muri Congo, no kuba budashoboye, ari na byo bikomeje gutuma ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, bikomeza kuzamba.
Iri tangazo rigira riti “Ku bijyanye n’ibibazo by’umutekano, tubona bikomeje gukara bitewe n’iburabusha ryo kubishakira umuti. Imbaraga nke mu miyoborere zigaragara mu bikorwa bya gisirikare, ibya politiki, ibya dipolomasi mu kujyana n’aho igihe kigeze. Guhitamo no gufata ibyemezo byuzuyemo guhuzagurikia, biri mu ntandaro y’ihungabana ry’umutekano tubona ubu.”
Baboneyeho kandi kunenga uburyo ubutegetsi bwa Tshisekedi, bukomeje gukoresha ingabo z’amahanga zirimo inyeshyamba ndetse n’abacancuro, bakavuga ko ibi bikomeje kwangiza igisirikare cy’iki Gihugu cya Congo.
Bati “Nk’uko tubizi, amateka atwereka ko gushaka gukoresha ingabo z’amahanga, byagiye bigira ingaruka, kandi FARDC ifite ubushobozi bwo kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu no guhangana n’icyashaka kubuhungabanya aho cyaba gituruka hose.”
Bakomeje kandi bagaragaza ikibazo cy’abaturage bakomeje kugirwaho ingaruka n’ibi bibazo by’umutekano, basaba ko hashyirwaho uburyo bwo gutabara abakuwe mu byabo n’intambara, aho bagaragaje ko abagera kuri miliyoni 7 bavuye mu byabo bagahungira mu bice binyuranye by’iki Gihugu cya Congo, mu gihe abandi bagera muri Miliyoni 1 bahungiye mu Bihugu by’ibituranyi.
Itangazo rya Joseph Kabila na Claudel André Lubaya, rigiye hanze nyuma yuko uyu wayoboye DRC, mu mpera z’umwaka ushize anahuye n’umunyapolitiki, Moïse Katumbi Chapwe wanahatanye na Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, na bo bakagaragaza inenge zidakwiye kwihanganirwa zigaragazwa n’ubutegetsi buriho muri Congo.
RADIOTV10