Saturday, July 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

radiotv10by radiotv10
25/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu uregwa ibyaha birimo kugambanira Igihugu bishamikiye ku kuba ashinjwa gufatanya na AFC/M23.

Uru rubanza ruratangira kuburanishwa kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025 i Kinshasa mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu cya DRC yabereye Perezida.

Ni ikirego aregwamo n’Umushinjacyaha Mukuru wa FARDC, ibyaha binyuranye, birimo ubugambanyi, kugira uruhare mu mutwe w’abagizi ba nabi, ibyaha bihungabanya amahoro n’umutekano w’ikiremwamuntu, ubwicanyi bugambiriwe, gufata ku ngufu abagore, ndetse n’iyicaruzo.

Ni ibyaha bishingiye ku kuba Kabila ashinjwa gufatanya n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaze igihe bahanganye.

Uru rubanza rugiye gutangira nyuma y’amezi abiri, Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC yambuwe ubudahangarwa n’Inteko Ishinga Amategeko, icyemezo cyazamuye impaka zishingiye kuri Politiki.

Ni mu gihe uruhande rwa Joseph Kabila utangira kuburanishwa adahari, ruvuga ko ibyo aregwa bishingiye ku mpamvu za politiki kandi binyuranye n’amategeko.

Uyu munyapolitiki kandi agiye gutangira kuburanishwa nyuma y’amezi abiri agarutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yasesekaye i Goma mu mujyi ugenzurwa na AFC/M23 mu mpera za Gicurasi 2025.

Joseph Kabila yagarutse muri Congo nyuma yo kugeza ijambo ku Banyekongo, yavugiyemo ko Igihugu cyabo kiri mu kangaratete kandi ko yiteguye gutanga umusanzu kugira ngo gisubire ku murongo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + twelve =

Previous Post

Skol and Rayon Sports FC return with Rayon Week: A two-week nationwide celebration ahead of the new season

Next Post

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Related Posts

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

by radiotv10
25/07/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umuntu wese ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u...

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

by radiotv10
24/07/2025
0

Pasiteri Marcelo Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu bakozi b’Imana bakurikirwa na benshi muri Afurika, yashyingiranywe...

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/07/2025
0

Ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byashizemo abantu bahunze kubera imirwano imaze iminsi ibiri...

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

by radiotv10
23/07/2025
0

Large parts of Masisi territory in North Kivu have been emptied of residents due to ongoing fights for the past...

Hatanzwe icyifuzo mu rubanza rwa Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Congo

Hatanzwe icyifuzo mu rubanza rwa Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Congo

by radiotv10
23/07/2025
0

Abanyamategeko bunganira Constant Mutamba wigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye Urukiko rumuburanisha ku...

IZIHERUKA

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva
MU RWANDA

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

25/07/2025
Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

25/07/2025
Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.