Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kagame yagaragarije abaturage impamvu amahitamo y’uzabayobora adakwiye kubagora

radiotv10by radiotv10
11/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kagame yagaragarije abaturage impamvu amahitamo y’uzabayobora adakwiye kubagora
Share on FacebookShare on Twitter

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame akaba n’umukandida wawo mu matora ya Perezida wa Repubulika, yavuze ko Abanyarwanda basubije amaso inyuma, bakareba aho bavuye n’aho bageze, ubundi batagakwiye kugorwa no guhitamo uzabayobora. Ati “uko gutora ubundi biba bikwiye koroha.”

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, kuri Site ya Gakenke ahari hateraniye Abanyamuryango babarirwa mu bihumbi 200 baturutse mu Turere twa Gakenke, Burera na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko habura iminsi micye ngo amatora abe, kandi ko uwo gutora bamuzi, kandi bakaba bafite n’impamvu bazamuhitamo.

Ati “Gutora ni uguhitamo ku gipfunsi, kuri FPR. Icyo bivuze uko guhitamo, usubije amaso inyuma mu mateka yacu, ukareba aho tuvuye, nanone ukareba urugendo tumaze kugenda kugeza uyu munsi, uko gutora ubundi biba bikwiye koroha.”

Yavuze ko abantu bakwiye kureba ibyo bifuza kugeraho, bakareba inzira yazabafasha kuzabigeraho, ubundi bagakora amahitamo meza azatuma babigeraho.

Yagarutse ku buhamya bwatanzwe na bamwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagaragaje ibyagezweho muri iyi myaka 30, u Rwanda ruvuye mu mateka mabi yaranzwe n’ubutegetsi bubi bwari bwaroretse Igihugu.

Yasabye abantu kutemera kobohwa n’aya mateka mabi yabayeho yagizwemo uruhare n’ubutegetsi bubi, ahubwo bagahanga amaso ibyiza bifuza kugeraho.

Ati “Wibanze ku byo tumaze kunyuramo n’ibyo dusize inyuma, byagutesha umutwe, ibyiza rero ibyo byashize tumaze kunyuramo, tubivanamo isomo, tukareba imbere aho tujya, n’ibyiza byavuzwe bimaze kugerwaho, ibyiza kurusha inshuro nyinshi biri imbere aho tujya.” Abaturage bati “biracyaza biracyaza, dufitanye igihango dufitanye igihango.” Chairman wa FPR na we ati “Muzi n’impamvu ariko? Icyo gihango ni cyo twubakiraho, indi mpamvu, ubushobozi bwariyongere, ubumenyi bwariyongereye, ndetse n’umubare w’Abanyarwanda wariyongereye.”

Yakomeje agaragaza ko uku kwiyongera kw’Abanyarwanda ari amahirwe kuko bamaze kwihitiramo uko bagomba kubaka Igihugu cyabo, ndetse bakanagena inzira bagomba kunyuramo zirimo iyi yo kuzihitiramo umuyobozi ubabereye mu matora azaba mu cyumweru gitaha.

Ati “Ibyo ntabwo igikorwa cyo ku itariki 15 z’uku kwezi turimo cyaba ari cyo kitubera imbogamizi ahubwo kwa gutera igikumwe icyo bivuze ni ukuvuga ngo turakomeye, ni ukuvuga ngo turiteguye.”

Yavuze ko ibyagezweho byose byavuzwe yaba amashuri, imihanda, amavuriro, iterambere ry’ubuhinzi, n’ubundi ari byo bibereye Abanyarwanda nubwo bari barabyimwe igihe kinini n’ubutegetsi bwabanje, ariko ubu imiyoborere ya FPR ikaba ishyize imbere imisingi ifasha Abanyarwanda kugera ku byiza.

 

Ubunyarwanda buze imbere ya byose

Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko uyu Muryango ushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ko ari bwo bakesha ibyo bagezeho byose.

Ati “Turi Abanyarwanda, hanyuma yo kuba Abanyarwanda tukaba n’ibindi twaba dushaka kuba byo, u Rwanda ni rwo ruza imbere rero, ni bwo bwa bumwe tuvuga, ibindi uko dutandukanye, nabyo biduha imbaraga zisumbye iyo tubishyize hamwe.”

Nanone politiki nziza yubakiye ku Majyambere, ndetse byose bikagira umutekano wo kubirinda, kandi na wo ukaba waramaze kubakwa ku buryo butajegajega.

Ati “Wowe wakubaka inzu, ejo ukifuza ko ikugwa hejuru cyangwa ko igwa? Oya, tugomba kurinda ibyo twubatse, umutekano rero ni ngombwa.”

Yavuze kandi ko mu kurinda uyu mutekano, abaturage ari bo babifitemo uruhare runini by’umwihariko abakiri bato bagifite imbaraga kurusha abari gukura babyina bavamo.

Yibukije Abanyamuryango ko igihe bazaba binjiye mu cyumba cy’itora, bagomba kuzirikana ibi byose. Ati “Ku itariki 15 nujya gutora ushyiraho igikumwe, aho ugishyira, ni ukwibuka aya mateka yose twavugaga agomba guhinduka, n’imbere aho tugomba kujya ibihatugeza. Ni icyo gipfunsi, ni FPR, ni mwebwe. Turabizeye rero no muri cya gihango, igihango ntabwo kiberaho ubusa, kiberaho kugira ngo kivemo ibikorwa bizima bigeza abantu kure.”

Paul Kagame yabwiye aba baturage ko ajyanye icyizere ko gahunda y’amatora izagenda neza, kandi bakazagira amahitamo meza nk’uko n’ubundi batahwemye kuyagira, anabasezeranya ko azasubirayo bakishimira intsinzi, na bo bamwizeza kuzamuhishira, ubundi bakazatarama.

Paul Kagame, Chairman wa FPR-Inkotanyi ubwo yageraga kuri site yabanje gusuhuza abaturage

Yasuhuje umwana muto amuha chance

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 3 =

Previous Post

Hasobanuwe uko Rwanda rwabyitwaramo igihe u Bwongereza bwarusaba kubusubiza amafaranga bwaruhaye

Next Post

IFOTO Y’UMUNSI: Kagame yatunguye umwana muto wari wambariye byuzuye umuryango FPR-Inkotanyi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kagame yagaragarije abaturage impamvu amahitamo y’uzabayobora adakwiye kubagora

IFOTO Y’UMUNSI: Kagame yatunguye umwana muto wari wambariye byuzuye umuryango FPR-Inkotanyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.