Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame akaba n’umukandida wawo mu matora ya Perezida wa Repubulika, yavuze ko Abanyarwanda basubije amaso inyuma, bakareba aho bavuye n’aho bageze, ubundi batagakwiye kugorwa no guhitamo uzabayobora. Ati “uko gutora ubundi biba bikwiye koroha.”
Umukandida wa FPR-Inkotanyi, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, kuri Site ya Gakenke ahari hateraniye Abanyamuryango babarirwa mu bihumbi 200 baturutse mu Turere twa Gakenke, Burera na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko habura iminsi micye ngo amatora abe, kandi ko uwo gutora bamuzi, kandi bakaba bafite n’impamvu bazamuhitamo.
Ati “Gutora ni uguhitamo ku gipfunsi, kuri FPR. Icyo bivuze uko guhitamo, usubije amaso inyuma mu mateka yacu, ukareba aho tuvuye, nanone ukareba urugendo tumaze kugenda kugeza uyu munsi, uko gutora ubundi biba bikwiye koroha.”
Yavuze ko abantu bakwiye kureba ibyo bifuza kugeraho, bakareba inzira yazabafasha kuzabigeraho, ubundi bagakora amahitamo meza azatuma babigeraho.
Yagarutse ku buhamya bwatanzwe na bamwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagaragaje ibyagezweho muri iyi myaka 30, u Rwanda ruvuye mu mateka mabi yaranzwe n’ubutegetsi bubi bwari bwaroretse Igihugu.
Yasabye abantu kutemera kobohwa n’aya mateka mabi yabayeho yagizwemo uruhare n’ubutegetsi bubi, ahubwo bagahanga amaso ibyiza bifuza kugeraho.
Ati “Wibanze ku byo tumaze kunyuramo n’ibyo dusize inyuma, byagutesha umutwe, ibyiza rero ibyo byashize tumaze kunyuramo, tubivanamo isomo, tukareba imbere aho tujya, n’ibyiza byavuzwe bimaze kugerwaho, ibyiza kurusha inshuro nyinshi biri imbere aho tujya.” Abaturage bati “biracyaza biracyaza, dufitanye igihango dufitanye igihango.” Chairman wa FPR na we ati “Muzi n’impamvu ariko? Icyo gihango ni cyo twubakiraho, indi mpamvu, ubushobozi bwariyongere, ubumenyi bwariyongereye, ndetse n’umubare w’Abanyarwanda wariyongereye.”
Yakomeje agaragaza ko uku kwiyongera kw’Abanyarwanda ari amahirwe kuko bamaze kwihitiramo uko bagomba kubaka Igihugu cyabo, ndetse bakanagena inzira bagomba kunyuramo zirimo iyi yo kuzihitiramo umuyobozi ubabereye mu matora azaba mu cyumweru gitaha.
Ati “Ibyo ntabwo igikorwa cyo ku itariki 15 z’uku kwezi turimo cyaba ari cyo kitubera imbogamizi ahubwo kwa gutera igikumwe icyo bivuze ni ukuvuga ngo turakomeye, ni ukuvuga ngo turiteguye.”
Yavuze ko ibyagezweho byose byavuzwe yaba amashuri, imihanda, amavuriro, iterambere ry’ubuhinzi, n’ubundi ari byo bibereye Abanyarwanda nubwo bari barabyimwe igihe kinini n’ubutegetsi bwabanje, ariko ubu imiyoborere ya FPR ikaba ishyize imbere imisingi ifasha Abanyarwanda kugera ku byiza.
Ubunyarwanda buze imbere ya byose
Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko uyu Muryango ushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ko ari bwo bakesha ibyo bagezeho byose.
Ati “Turi Abanyarwanda, hanyuma yo kuba Abanyarwanda tukaba n’ibindi twaba dushaka kuba byo, u Rwanda ni rwo ruza imbere rero, ni bwo bwa bumwe tuvuga, ibindi uko dutandukanye, nabyo biduha imbaraga zisumbye iyo tubishyize hamwe.”
Nanone politiki nziza yubakiye ku Majyambere, ndetse byose bikagira umutekano wo kubirinda, kandi na wo ukaba waramaze kubakwa ku buryo butajegajega.
Ati “Wowe wakubaka inzu, ejo ukifuza ko ikugwa hejuru cyangwa ko igwa? Oya, tugomba kurinda ibyo twubatse, umutekano rero ni ngombwa.”
Yavuze kandi ko mu kurinda uyu mutekano, abaturage ari bo babifitemo uruhare runini by’umwihariko abakiri bato bagifite imbaraga kurusha abari gukura babyina bavamo.
Yibukije Abanyamuryango ko igihe bazaba binjiye mu cyumba cy’itora, bagomba kuzirikana ibi byose. Ati “Ku itariki 15 nujya gutora ushyiraho igikumwe, aho ugishyira, ni ukwibuka aya mateka yose twavugaga agomba guhinduka, n’imbere aho tugomba kujya ibihatugeza. Ni icyo gipfunsi, ni FPR, ni mwebwe. Turabizeye rero no muri cya gihango, igihango ntabwo kiberaho ubusa, kiberaho kugira ngo kivemo ibikorwa bizima bigeza abantu kure.”
Paul Kagame yabwiye aba baturage ko ajyanye icyizere ko gahunda y’amatora izagenda neza, kandi bakazagira amahitamo meza nk’uko n’ubundi batahwemye kuyagira, anabasezeranya ko azasubirayo bakishimira intsinzi, na bo bamwizeza kuzamuhishira, ubundi bakazatarama.
RADIOTV10