Umuturage witwa Mukantabana Marie Jeanne wo mu mudugudu wa Rukingu mu kagali ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo arasaba ubuyobozi kumutera inkunga kuko yahuye n’ikibazo umwana we w’umukobwa wari umaze ukwezi abyaye akaza gufatwa n’uburwayi bwo mu mutwe kuri ubu akaba ariwe usigaye yonsa uruhinja rw’uyu murwayi.
Uyu Mukantabana Marie Jeanne atuye mu mudugudu wa Rukingu mu murenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo uyu arasaba ubufasha bitewe n’uko umwana we w’umukobwa nyuma yo gushaka amaze kubyara yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe kuri ubu akaba ari mu bitaro byita kubafite uburwayi bwo mu mutwe i Ndera ibi byatumye uyu mukecuru w’abana batanu ariwe usigara yonsa uru ruhinja rw’amezi ane bikaniyongeraho ko we n’umugabo we bahoranaga amakimbirane magingo aya nawe akaba afunzwe ari nabyo aheraho asaba ubufasha kuko ngo atorohewe no kurera uru ruhinja rwiyongereye kubana asanganywe
Yagize ati”umwana akimara gushaka yahise afatwa n’uburwayi umugabo aramutuzunira nkomeza kumwitaho jyenyine kuko umugabo wanjye twamubyaranye nawe ntitwari tubanye neza ibaze ko iyo umwana yagiraga ikibazo papa we yahitagamo kumuboha amaguru n’amaboko akanamukubita ibyo byose bikambabaza ninabyo byatumye murega agafungwa”
Uyu mugore avuga ko atorohewe no kurera urwo ruhinja cyimwe n’abana umugabo yamusigiye.
Ati” ubu kwita kuri uru ruhinja n’abana batanu mfite ntabwo binyoroheye rwose munkorere ubuvugizi abagiraneza bantabare ndagowe”
Bamwe mu baturanyi ba Mukantabana bavuganye na Radio&TV10 nabo bemeza ko akwiye gufashwa kuko ngo abayeho mu buzima busharirirye
Umwe yagize ati”uyu muntu ni uwo gutabarwa reba abana bamuri ku mutwe n’umugabo we ntacyo amumariye”.
Mugenzi we ati”reta nirebe uko ifasha uyu mubyeyi kuko ntiyorohewe ubuse koko azikorera ibibazo afite abishobore?”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akagari ka Kagugu twabashije kuvugana bavuga ko nabo icyo bari gukora ari ubuvugizi uyu muturage agafashwa gukomeza kwita kuri uru ruhinja no kubona ubushobozi bwo kuvuza uriya murwayi.
Mazimpaka Patric umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kagugu uyu muturage atuyemo yagize ati” icyo kibazo turakizi rero icyo tugiye gukora ni ukohereza abajyanama b’ubuzima bagakurikirana uyu mwana kugirango atazahura n’ikibazo cy’imirire mibi ikindi natwe turakomeza dukore ubuvugizi uyu mukecuru afashwe gukurikirana uriya mu rwayi”.
Amakuru Radio TV10 yamenye ni uko umugabo wari warashakanye n’uriya mu rwayi amaze gufatwa n’indwara yahise aburirwa irengero.
Inkuru ya Ntakirutimana Pacifique/Radio&Tv10