Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragaza ko bagihura n’imbogamizi zirimo no kuba inyunganirangingo zibafasha kumva, zihenze ku buryo nk’akuma kabafasha gashobora kugeza no muri miliyoni 6 Frw.
Bizimana Jean Damascene, ni umukozi mu muryango nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga, avuga ko abafite ubu bumuga bari bakwiye gufashwa kubona ibi bikoresho byabafasha kuva mu bwingunge.
Ati “Ibiciro birahanitse cyane. Akuma kamwe gashobora kugura miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda kuzamura bitewe n’ubwoko waguze, rero urumva ko uw’amikoro macye kukigondera biragora.”
Akomeza avuga ko kuko Leta isanzwe ari umubyeyi w’abaturage, yari ikwiye gutekereza ku bafite ubu bumuga kugira ngo babashe kubona utwo twuma mu buryo buboroheye.
Ati “Dushyizwe kuri mituweli, buri wese yajya agashaka akakabona bitamugoye.”
Gusa Bizimana Jean Damascene avuga ko uretse kuba utu twuma tunahenze hari n’ubwo abo batuguraho bashobora kudatunganya neza, ku buryo dushobora no kugira izindi ngaruka ku badukoresha.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda, Emmanuel Ndayisaba avuga ko barimo kuganira na Ministeri y’Ubuzima ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB kugira ngo insimburangingo n’inyunganirangingo zikenerwa zijye zishyurwa hakoreshejwe ubwishingizi. Ati “Vuba cyane bizaba byagiye mu buryo.”
Emmanuel Ndayisaba anagira inama bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kujya begera inzego zibishinzwe zikabapima bakamenya igipimo cy’uburyo bajya bashyiraho utwi twuma bagiye kubambika kugira ngo tutabangiza amatwi.
Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baba mu byiciro bitandukanye, harimo umuntu ubasha kuba yakumva ariko atavuga, hakaba ushobora kuba yavuga ariko atumva, hakabamo utabasha kumva ntanabashe no kuvuga, hakabamo n’ushobora kuba yakumvamo gacye ari na we ushobora gukenera utwuma two mu matwi dushobora gukurura ijwi riri hafi ye akaba yaryumva neza.
Imibare y’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga neza ntiratangazwa, gusa Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ivuga ko umubare wabo uza ku mwanya wa kabiri mu kugira abantu benshi mu bafite ubumuga mu Rwanda babarirwa mu bihumbi 70.
Mu Rwanda kanzi hamaze iminsi hatangiye igikorwa cyo kubarura abafite ubumuga kugira ngo imibare yabo imenyekane, binafashe mu bikorwa byo kubafasha n’igenamigambi ryabo.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10