Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kamonyi: Abantu 150 bafashwe basengera mu rugo barimo abasabaga Imana ubukire

radiotv10by radiotv10
17/12/2021
in MU RWANDA
0
Kamonyi: Abantu 150 bafashwe basengera mu rugo barimo abasabaga Imana ubukire
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 151 bafashwe basengera mu rugo ruherereye mu Kagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Bavuga ko bari baje gusaba Imana ibintu bitandukanye birimo gukira indwara n’ubukire bw’imitungo.

Aba bantu bagizwe n’abagabo 17, abagore 108 n’abana 26bafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukuboza ku bufatanye n’abaturage Polisi ubwo bari mu rugo rwa Mugirente Innocent utuye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira.

Mugirente Innocent nyiri urugo ndetse akaba yari umwe mu bayoboye amasengesho yavuze ko bariya bantu bari baje ku nshuro ya Gatatu gusengera iwe. Yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ashobora kubashyira mu kaga.

Yagize ati “Aba bantu bavuye mu mirenge itandukanye ndetse harimo n’uwavuye mu Mujyi wa Kigali. Ibyo twakoze ni amakosa kuko dushobora kwanduzanya COVID-19. Ndabisabira imbabazi kandi ntabwo bizasubira, ubu tuzajya tujya gusengera ahemewe.”

Mugirente Innocent yavuze ko ari ubwa gatatu bari bahasengeye

Bamwe mu baturage bafatiwe mu rugo rwa Mugirente bavuze ko baba baje gusenga basaba Imana ibintu bitandukanye birimo gukira indwara no kuyisaba ubukire. Gusa bemeye ko ibyo bakoze ari amakosa batazabisubira, babisabira imbabazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylivere yavuze ko bariya bantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, bakaba bagomba kubihanirwa.

Yagize ati “Aba bantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bateranira mu rugo rw’umuturage mu buryo butemewe. Tugiye kubaganiriza tubagaragarize ubukana bw’iki cyorezo n’uko bagomba kukirinda, barapimwa harebwe ko hatarimo abanduye ndetse dukingize abarimo batarikingiza.”

Yakomeje akangurira abaturage kujya bajya mu gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa ku buryo batakwanduzanya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze igikorwa cyo gufata bariya bantu cyaturutse ku baturage batanze amakuru, yaboneyeho kubashimira.

Yagize “Hari ku isaha ya saa sita z’amanywa tubona amakuru atubwira ko mu rugo rw’uriya muturage harimo abantu basenga. Polisi yahise ihagera isanga koko barahari bicaye ahantu hafunganye nta mabwiriza bubahirije yo kwirinda COVID-19.”

Yakomeje agaragaza ko bakoze amakosa arimo gusenga mu buryo butemewe n’amategeko, kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse harimo abatarikingije COVID-19 kandi bose ntabwo bari bipimishije icyorezo cya COVID-19.

Abafashwe bahise bapimwa icyorezo cya COVID-19 kugira ngo harebwe ko hatarimo abanduye kandi biyishyurire ikiguzi cyo gupimwa, nyuma baracibwa amande hakurikijwe amabwiriza nderse n’abatarakingirwa bahabwe urukingo.

Bahise basuzumwa COVID-19
SP Theobald Kanamugire avuga ko aba bantu bafashwe ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 12 =

Previous Post

Umugabo we yahamagajwe azi ko agaruka ahita afungwa none amezi abaye arindwi ataranaburana

Next Post

Kigali: Abatwara ibinyabiziga barifuza ko amajile y’Abapolisi yashyirwaho amazina yabo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Abatwara ibinyabiziga barifuza ko amajile y’Abapolisi yashyirwaho amazina yabo

Kigali: Abatwara ibinyabiziga barifuza ko amajile y’Abapolisi yashyirwaho amazina yabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.