Kamonyi: Ahakomeje gutwara ubuzima bw’abantu hatumye abaturage bagenera ubuyobozi ubutumwa bukomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abatuye hafi n’abagenda ku kiraro cya Kayumbu giherereye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi ku muhanda Kigali- Huye- Akanyaru, bavuga ko batumva icyabuze ngo gisubizweho ibyuma byatangiraga abantu byavuyeho bigatuma hakomeje kugwa abantu bakahasiga ubuzima.

Ibi babivuze nyuma y’uko mu gitondo cyo wa Kane w’iki cyumweru tariki 18 Gicurasi 2023, iki kiraro cyaguyemo umusaza wari uri ku igare akikanga imodoka, agahita ahasiga ubuzima.

Izindi Nkuru

Uyu musaza ngo si we wa mbere wituye muri iki kiraro kuko ngo mu bihe bitandukanye hagiye hagwamo n’ abandi.

Bifuza ko ibi byuma byasubizwaho kuko ngo byagabanya impanuka zibera kuri iki kiraro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere avuga ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda, RTDA ibi byuma bisubizwa kuri iki kiraro mu gihe cya vuba.

Uretse kuba ibyuma abanyamaguru bafatagaho bambuka iki kiraro byaracitse ari cyo gituma abantu bakigwamo cyane, kuba ntawe ugwamo ngo arokoke biterwa nuko ari kirekire mu bujyakuzimu.

Ikindi kandi harimo amabuye manini ku buryo uryikubiseho bitakoroha ko avamo ari muzima.

Iki kiraro giherereye mu ikorosi ku buryo bigoranye ko umuntu yamenya ko imbere ye cyangwa inyuma ye hari guturuka ikinyabiziga, ibituma benshi bagihuriraho na byo.

Bavuga batumva icyabuze ngo ibyuma byahozeho bisubizweho

Callixte NDAGIJIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru