Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye y’ikamyo yacitse feri igonga izindi modoka zari zitwaye abagenzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu muhanda Kigali-Huye, mu mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yari itwaye umucanga bivugwa ko yacitse feri ikagonga izindi modoka zirimo izari zitwaye abagenzi.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mata 2022, yabereye hafi y’ahazwi nka Rwabashyashya munsi y’ibiro by’Akarere ka Kamonyi.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru Munyaneza Theogene ukorera ikinyamakuru Intyoza.com, atangaza ko iyi kamyo yagonze izindi modoka, yari ipakiye umucana ubwo yamanukaga muri uyu muhanda mu gice kimanuka cyane ikaza gucika feri.

Uyu munyamakuru avuga ko muri uku kubura feri, iyi kamyo yahise isekura izindi modoka nyinshi zari ziyiri imbere zirimo izari zitwaye abagenzi ikazangiza cyane ndetse n’abari bazirimo bakaba bashobora kuba bagize ibibazo.

Kugeza ubu amakuru avuga ko abakomerekeye muri iyi mpanuka barenga 10 ariko ko hataramenyekana niba hari uwo yahitanye.

Iyi mpamuka ibereye muri uyu muhanda wa Kigali-Huye mu gihe umaze iminsi unafite ibibazo byo kuba warangirikiye ahazwi nka Bishenyi ndetse mu gihe wari uri gutunganywa ibikorwa byabyo bikaba byongeye kwangizwa n’imvura yaguye kuri uyu wa Kane tariki 07 Mata 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru