Kamonyi: Imodoka isigaye itera ikikango benshi yongeye guteza amarira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yakoreye impanuka mu muhanda Kigali-Muhanga, mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, igonga umunyegare ubwo yagendaga inyura ku zindi modoka, ahita apfa.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2023 ahagana saa kumi n’ebyiri (18:00’), yabereye ahazwi nko kuri Kariyeri, mu Mudugudu wa Mushimba mu Kagari ka Kigembe muri uyu Murenge wa Gacurabwenge.

Izindi Nkuru

Abazi nyakwigendera wagonzwe n’iyi modoka, bavuga ko yitwa Hakizimana Innocent, akaba yari avuye kugeza ku bacuruzi ibicuruzwa yari ahawe n’umucuruzi uranguza yakoreraga.

Ababonye iyi mpanuka ubwo yabaga, bemeza ko ari amakosa y’umushoferi w’iyi kamyo wirukankaga cyane kandi akagenda anyura ku zindi modoka zari zimuri imbere, mu gihe bagendaga ahantu hari amakorosi menshi, ubundi atemerewemo kunyuranaho kw’ibinyabiziga.

Umwe muri aba bayibonye, avuga ko ubwo iyi kamyo ya Howo yagenda inyura ku zindi modoka, ari bwo yaje guta umukono wayo, igasanga uwo munyegare mu mukono we, igahita imugonga, ikamumena umutwe, agahita yitaba Imana.

Iyi mpanuka kandi yatumye habaho ubushyamirane hagati y’ufasha umushoferi (abazwi nka ba Kigingi cyangwa Tandiboyi) ndetse n’uwari utwaye iyi modoka, ngo kuko ubwo Kigingi yagiraga ngo aracyaha umushoferi, yatangiye kumukubita.

Polisi y’u Rwanda yihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka, kugira ngo hatangire iperereza ku cyayiteye, ndetse n’umurambo wa nyakwigendera uhita ujyanwa mu buruhukiro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru