Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Kapiteni wa Rayon yageneye ubutumwa KNC wita ikipe yabo umugore wa Gasogi ye

radiotv10by radiotv10
17/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Kapiteni wa Rayon yageneye ubutumwa KNC wita ikipe yabo umugore wa Gasogi ye
Share on FacebookShare on Twitter

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yageneye ubutumwa Perezida wa wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), wahize kubatsinda, amumenyesha ko nubwo bagiye gukina Perezida w’ikipe yabo yareguye ndetse arwaye, ariko biteguye intsinzi bakanayimutura.

Ni umukino umaze igihe ugarukwaho mu isi ya ruhago Nyarwanda, by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, aho ibyamamare binyuranye biri gutanga ubutumwa birarikira abantu kuzawitabira ngo kuko ari w’ishiraniro.

Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 kuri Sitade Amahoro, ni Gasogi United izaba yawakiriye, ndetse Perezida wayo KNC akaba amaze iminsi ararikira abantu kuzawitabira kuko bazabona umukino wa mbere uzaba uryoshye muri ruhago y’u Rwanda.

KNC kandi anyuzamo agakoresha imvugo zisekeje akavuga ko uko byagenda kose ikipe ye ya Gasogi United izatsinda uyu mukino kuko yiteguye neza, mu gihe Rayon Sports bagiye guhura iri mu bibazo birimo kuba Jean Fidele Uwayezu wari Perezida wayo aherutse kwegura ku mpamvu z’uburwayi.

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yasabye abafana b’iyi kipe kuzaza kubashyigikira, kuko na bo biteguye kubashimisha, bagatsinda Gasogi United, bagahinyuza Perezida wayo KNC ukomeje kuvuga ko ikipe ye izabatsinda.

Muhire Kevin avuga ko nubwo umuyobozi wabo aherutse kwegura ndetse akaba arwaye, ariko ko bitakoma mu nkokora imigambi y’iyi kipe.

Yagize ati “Perezida yaragiye, turamwifuriza gukira, gusa ikipe yo ntiyasenyutse, abasigaye tugiye gukotana kugira ngo umukino wa Gasogi United tuzawutsinde tuwumuture.”

Muhire Kevin yakomeje agira ati “Abakunzi turabatumiye muzaze muri benshi turashaka gutsinda umukino tukawukoresha twiyunga ariko nanone tukazabonera umwanya wo kunyomoza amagambo amaze iminsi atangazwa na Perezida wa Gasogi United ko turi abagore ba Gasogi.”

Umukino uhuza Rayon Sports na Gasogi United, usanzwe ubanzirizwa n’amagambo menshi, byumwihariko Perezida wa Gasogi aba avuga ko ikipe ye ari yo ikunze gushobora iyi isanzwe ifite abakunzi benshi mu Rwanda.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Rubavu: Ubuyobozi bwihaye umuhigo ku kibazo buvuga ko kigayitse kikigaragara mu baturage bamwe

Next Post

Umuraperi w’ikirangirire ku Isi yatawe muri yombi

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuraperi w’ikirangirire ku Isi yatawe muri yombi

Umuraperi w’ikirangirire ku Isi yatawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.