Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Karasira wigeze kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda yahamijwe icyaha kimwe mu byo yaregwaga aranakatirwa

radiotv10by radiotv10
30/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Karasira wigeze kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda yahamijwe icyaha kimwe mu byo yaregwaga aranakatirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Aimable Karasira wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, umaze imyaka ine afunze anaburana ku byaha bitandatu yaregwaga, yahamijwe kimwe cyo gukurura amacakubiri, ahanishwa gufungwa imyaka itanu.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025 n’Urukiko rw’Urugereko Rwihariye  rububuranisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza.

Karasira yatawe muri yombi mu mpera za Gicurasi 2021, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavugaga ko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibiganiro yari amaze igihe atangaza kuri YouTube.

Yaregwaga ibyaha bitandatu birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we.

Uru rukiko rwamuburanishije mu maburanisha yakunze kuzamo impaka, kuri uyu wa Kabiri rwatangaje ko uregwa ahamwa n’icyaha kimwe cyo gukurura amacakubiri, rumukatira igifungo cy’imyaka itanu.

Uru Rukiko rw’Urugereko Rwihariye rububuranisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwanzuye kandi ko imitungo y’uregwa yari yarafatiriwe, idakomeza gufatirwa.

Karasira Aimable n’abamwunganira mu mategeko barimo Me Bikotwa Bruce, baburanye bahakana ibyaha biregwa uyu wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, bavuga ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bitari bikurikije amategeko, kandi ko byari bihabanye n’ukuri kw’ibiganiro yatangaga.

Karasira n’abamwunganira, bagiye bagaruka ku biganiro yagiye akora kuri YouTube, bavugaga ko bimwe mu byafashwe nk’ibikorwa bigize ibyaha, ari ibintu bikubiye mu bitabo byashyizwe hanze.

Uregwa kandi yakunze kuvuga ko bimwe mu byo ashinjwa nk’ibigize ibyaha, ari ibishingiye ku mateka yanyuzemo nk’umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko atayikana kandi na we ari mu bo yagizeho ingaruka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − eight =

Previous Post

Hagaragaye imodoka bivugwa ko zirimo abarwanyi b’abacancuro ba ‘Blackwater’ bongeye kwiyambazwa na Congo

Next Post

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

Related Posts

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

by radiotv10
06/11/2025
0

Mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habonetse umurambo w’umugore bivugwa ko...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
06/11/2025
0

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 20 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yasezeye, yerecyeza mu zindi nshingano zitari iz’itangazamakuru...

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

by radiotv10
06/11/2025
0

Abatuye mu Mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, banenga kuba ikimoteri cyarubatswe hagati y’ibagiro n’ahacururizwa ibiribwa mu isoko rya...

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

by radiotv10
06/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu bice byanyuzemo umuhanda mushya wa Nyanza-Bugesera barasaba ko basubirizwaho imiyoboro y’amazi yangiritse ubwo wakorwaga, kuko nubwo...

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

by radiotv10
06/11/2025
0

In recent years, entrepreneurship has become one of the most popular dreams among young people. The idea of being your...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y'iminsi barebana ikijisho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.