Saturday, June 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Karongi: Abacumbikiwe mu nsengero barashima ariko hari n’ikibazo kibaremereye ku mutima

radiotv10by radiotv10
24/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Karongi: Abacumbikiwe mu nsengero barashima ariko hari n’ikibazo kibaremereye ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Abasenyewe n’ibiza bo mu Murenge wa Rubengera bacumbikiwe mu nsengero ebyiri ziri mu Kagari ka Nyarugenge, bashimira uburyo bitaweho bakaba batarigeze bicwa n’imbeho cyangwa inzara, gusa nanone ntibabura kwibaza igihe bazavira muri iri cumbi.

Senyenzi Sylvestre, umwe muri aba baturage, avuga ko nyuma yo gusenyerwa n’ibiza, ubuyobozi bwababaye hafi ku buryo batigeze babura icyo kurya n’icyo kunywa.

Ati “Tukihagera habise batwakira batwereka aho tugomba kuba, hano mu nzu nta mbeho yatwishe, nta nzara itugeraho rwose nta n’uwavuga ngo afite inyota, ku gikoma mu gitondo tuba twagisamuye tugahembuka.”

Icyakora abasanzwe basengera mu rusengero rucumbitsemo aba baturage basenyewe n’ibiza, bavuga ko bafite impungenge zo kutamenya igihe bazongera gusengeramo kuko ubu bari gusengera hanze ngo bigatuma abitabira bagabanuka.

Mukabaryubahe yagize ati “Twabaye twiyeranje dusengera hanze ariko ntabwo tuzi igihe bazamaramo. Imbogamizi ntizabura urabona ni igihe cy’imvura iramutse iguye ntitwaba tugisenze ndetse n’iyo izuba rivuye urabona nk’abana bato ndetse n’abafite intege nke ntibabasha kuryihanganira, ubwo ni ukuvuga ngo hari gusenga abantu bakeya.”

Aba baturage bagaragaza ko kuba batazi igihe bazamara muri izi nsengero, ari ikibazo kuri bo.

Banagaruka ku bindi bibazo bibahangayikishije nko kuba batari hafi y’imitungo yabo nk’imyaka, ku buryo ishobora kwibwa cyangwa ikangizwa.

Mukantwari Jeanette ati “Batugirira vuba bakadusanira bakaduha amabati tugasubira mu icumbi ryacu kubera ko nyine ntabwo hano twazahamara igihe kirekire n’abana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine avuga ko hari ikiri gukorwa kuri ibi bibazo by’abaturage, icyakora ntavuga igihe bizakorerwa.

Agita ati “Hariho harashakwa uburyo iki kibazo cyakemuka ku buryo burambye.”

Aha hantu hacumbikiwe aba bantu basenyewe n’ibiza, kuri site ya Nyarugenge icumbitsemo imiryango 101 igizwe n’abantu 458, bose baba mu nsengero ebyiri.

Barashima ariko bakibaza igihe bazasubirira mu byabo

Ibyo kurya barabifite ntakibazo
Abasengeraga muri izi nsengero basigaye basengera hanze

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 8 =

Previous Post

Gisozi: Nyuma y’amezi atatu indi nkongi y’umuriro w’ikibatsi yibasiye mu Gakiriro

Next Post

Ikiganiro cya mbere cya Minisitiri nyuma yo kuvugwaho gufungwa akaza kugaragara mu ruhame amwenyura

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikiganiro cya mbere cya Minisitiri nyuma yo kuvugwaho gufungwa akaza kugaragara mu ruhame amwenyura

Ikiganiro cya mbere cya Minisitiri nyuma yo kuvugwaho gufungwa akaza kugaragara mu ruhame amwenyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.