Abanyeshuri 13 biga mu ishuri rya G.S Bubazi riherereye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, bari baburiwe irengero nyuma yo guhunga inkingo za COVID-19, babonetse nyuma y’iminsi itatu barembejwe n’inzara.
Aba bana bo mu Kagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera, bari babuze mu cyumweru gishize ku buryo yaba ababyeyi ndetse n’aho biga batari bazi aho baherereye.
Umuyobozi wa G.S Bubazi yabwiye Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru ko aba bana bagendeye mu gihiriri kubera ababyeyi babo banze kwikingiza bigatuma na bo babyanga bakanahunga iyi gahunda.
Yagize ati “Hari ababyeyi banze kwikingiza basiga abana mu ngo, hanyuma bakabatwohereza ngo bigane n’abandi, ni bo bagiye boshya abana ko kwikingiza ari icyaha, ngo ni ibimenyetso bya nyuma.”
Umwe muri aba bana, avuga ko bagiye kwishuri batazi ko hari bube igikorwa cyo gukingira bagasanga cyabaye ari bwo bahise bigira inama yo kugenda.
Yagize ati “Tubonye bagiye kudukingira turavuga ngo reka ducike. Twagiye turi 13, batandatu bajya ukwabo natwe tuguma ukwacu. Byatewe n’amakuru y’ibihuha twagendaga twumva.”
Niyigaba Bellarmo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire mu Murenge wa Rubengera, avuga ko aba bana bari bahunze urukingo kubera gutinya urushinge ngo kuko n’iyo habayeho igikorwa cyo gukingira kanseri y’inkongo y’umura hagaragara abana batinya.
Umubyeyi w’umwe muri aba bana, avuga ko bishimiye kubabona nubwo basanze bashonje cyane.
Yagize ati “Twaragiye turabakira, dusanga barabaye iminambe [bashonje cyane], dusaba ko baza mu rugo tukabakira tukabahumuriza.”
Mu bice by’Iburengerazuba hakunze kumvikana bamwe mu baturage binangiye bakanga kwikingiza bamwe bashingira ku myemerere yabo ndetse bamwe muri bo bakaba barahungiye mu bihugu by’abaturanyi.
RADIOTV10