Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Karongi: Abanyeshuri 13 bari bahunze inkingo bakaburirwa irengero babonetse inzara yenda kubahitana

radiotv10by radiotv10
26/01/2022
in MU RWANDA
0
Karongi: Abanyeshuri 13 bari bahunze inkingo bakaburirwa irengero babonetse inzara yenda kubahitana
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyeshuri 13 biga mu ishuri rya G.S Bubazi riherereye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, bari baburiwe irengero nyuma yo guhunga inkingo za COVID-19, babonetse nyuma y’iminsi itatu barembejwe n’inzara.

Aba bana bo mu Kagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera, bari babuze mu cyumweru gishize ku buryo yaba ababyeyi ndetse n’aho biga batari bazi aho baherereye.

Umuyobozi wa G.S Bubazi yabwiye Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru ko aba bana bagendeye mu gihiriri kubera ababyeyi babo banze kwikingiza bigatuma na bo babyanga bakanahunga iyi gahunda.

Yagize ati “Hari ababyeyi banze kwikingiza basiga abana mu ngo, hanyuma bakabatwohereza ngo bigane n’abandi, ni bo bagiye boshya abana ko kwikingiza ari icyaha, ngo ni ibimenyetso bya nyuma.”

Umwe muri aba bana, avuga ko bagiye kwishuri batazi ko hari bube igikorwa cyo gukingira bagasanga cyabaye ari bwo bahise bigira inama yo kugenda.

Yagize ati “Tubonye bagiye kudukingira turavuga ngo reka ducike. Twagiye turi 13, batandatu bajya ukwabo natwe tuguma ukwacu. Byatewe n’amakuru y’ibihuha twagendaga twumva.”

Niyigaba Bellarmo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire mu Murenge wa Rubengera, avuga ko aba bana bari bahunze urukingo kubera gutinya urushinge ngo kuko n’iyo habayeho igikorwa cyo gukingira kanseri y’inkongo y’umura hagaragara abana batinya.

Umubyeyi w’umwe muri aba bana, avuga ko bishimiye kubabona nubwo basanze bashonje cyane.

Yagize ati “Twaragiye turabakira, dusanga barabaye iminambe [bashonje cyane], dusaba ko baza mu rugo tukabakira tukabahumuriza.”

Mu bice by’Iburengerazuba hakunze kumvikana bamwe mu baturage binangiye bakanga kwikingiza bamwe bashingira ku myemerere yabo ndetse bamwe muri bo bakaba barahungiye mu bihugu by’abaturanyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Urubanza rwa Rusesabagina ruri mu byatumye u Rwanda rusubira inyuma mu kurwanya ruswa

Next Post

Huye: Hari abavuga ko bimwe ibyangombwa by’ubutaka kuko ababo bafungiye Jenoside

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Hari abavuga ko bimwe ibyangombwa by’ubutaka kuko ababo bafungiye Jenoside

Huye: Hari abavuga ko bimwe ibyangombwa by’ubutaka kuko ababo bafungiye Jenoside

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.