Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Karongi: Amafuku arabarembeje none ibyo bayakorera ntibihagije barasaba ubufasha buturutse hejuru

radiotv10by radiotv10
07/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Karongi: Amafuku arabarembeje none ibyo bayakorera ntibihagije barasaba ubufasha buturutse hejuru
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi bavuga ko imbeba zizwiho kona imyaka zizwi nk’amafuku zibarembeje zibonera imyaka, ariko bakavuga ko guhangana na zo bakoresheje imitego ya gakondo batabibonamo umuti urambye, none barifuza ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi gishyira akacyo.

Aba bahinzi bavugana agahinda, babwiye RADIOTV10 ko izi fuku iyo zigeze mu myaka ihinze mu mirima zisya zitanzitse, zikayona ku buryo bamwe batirirwa basubira mu murima gusarura.

Umwe ati “Iyo amafuku ageze mu mateke nk’aya, ararimbagura, yagera mu ntsina akarimbagura, ku buryo ushiduka mu gihe cyo kwera ntacyo usaruye.”

Aba baturage bavuga ko ikibi cy’utu tunyamaswa ari uko tunyura mu butaka ku buryo utapfa no kumenya igihe twoneye iyo myaka.

Undi ati “Ifuku iyo ikugereye mu myaka nta kintu usarura, noneho iyo ikugereye mu bintu by’imboga, byose irarandagura ku buryo ntacyo waramura.”

Utu dusimba iyo tugeze mu myaka turarandagura

Muri uyu Murenge wa Murambi, hari abaturage bahise bihangira umurimo wo gutega amafuku, gusa bavuga ko uburyo bakoresha butatanga umuti urambye kuko bakoresha imitego ya gakondo ku buryo itapfa kumara izi fukuru zirembeje abahinzi.

Umwe ati “Uburyo bwa gakondo ntabwo buhagije kandi uyitega ayitegera inote y’Igihumbi (1 000 Frw). Ashobora kuza agatega ifuku inshuro eshanu itarafatwa kandi iyo atega hari imyaka arandura kugira ngo abone uko atega, ugasanga ntinafashwe.”

Aba bahinzi bavuga ko nkuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) gifasha abahinzi kubona imiti yica udukoko twona imyaka, na bo cyabagoboka kuko n’izi fuku ari ibyonnyi by’imyaka.

Undi muturage ati “Turasaba uburyo bugezweho, nk’abashinzwe iby’ubuhinzi cyangwa RAB hari imiti batera udukoko tugenda twona natwe turasaba ko baduha umuti ugezweho wo mu ruganda twajya dukoresha tukica aya mafuku kuko amaze kudutera igihombo cyane.”

Uburyo bakoresha bahangana n’amafuku ngo ntibuhagije

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kurwanya indwara n’ibyonnyi by’ibihingwa muri RAB, Dr Athanase Hategekimana yamenyeshe RADIOTV10 ko ibiri gusabwa n’aba baturage bidashoboka kuko nta miti yica utu dusimba tw’amafuku.

Mu butumwa yoherereje umunyamakuru, yagize ati “Ibi rwose ntitujya tubikoraho. Uburyo bukoreshwa ni imiti, aho bishoboka hatarimo imyaka barahacukura bagakurikirana umwobo wayo.”

Amafuku ari mu bwoko bw’imbeba, azwiho kona imyaka iba iri mu bukata nk’ibijumba, aho acukura ubundi agakegeta umusaruro w’imyaka akarya ibiri mu butaka ku buryo umuhinzi aba atakibonye umusaruro.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Musanze: Mu nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri habaye inkuru y’incamugongo

Next Post

Uwari ukurikiranyweho kwica umuvandimwe we akanamuhamba hamenyekanye ibyamubayeho bitari byiza

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwari ukurikiranyweho kwica umuvandimwe we akanamuhamba hamenyekanye ibyamubayeho bitari byiza

Uwari ukurikiranyweho kwica umuvandimwe we akanamuhamba hamenyekanye ibyamubayeho bitari byiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.