• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Karongi: Amafuku arabarembeje none ibyo bayakorera ntibihagije barasaba ubufasha buturutse hejuru

radiotv10by radiotv10
07/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Karongi: Amafuku arabarembeje none ibyo bayakorera ntibihagije barasaba ubufasha buturutse hejuru
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi bavuga ko imbeba zizwiho kona imyaka zizwi nk’amafuku zibarembeje zibonera imyaka, ariko bakavuga ko guhangana na zo bakoresheje imitego ya gakondo batabibonamo umuti urambye, none barifuza ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi gishyira akacyo.

Aba bahinzi bavugana agahinda, babwiye RADIOTV10 ko izi fuku iyo zigeze mu myaka ihinze mu mirima zisya zitanzitse, zikayona ku buryo bamwe batirirwa basubira mu murima gusarura.

Umwe ati “Iyo amafuku ageze mu mateke nk’aya, ararimbagura, yagera mu ntsina akarimbagura, ku buryo ushiduka mu gihe cyo kwera ntacyo usaruye.”

Aba baturage bavuga ko ikibi cy’utu tunyamaswa ari uko tunyura mu butaka ku buryo utapfa no kumenya igihe twoneye iyo myaka.

Undi ati “Ifuku iyo ikugereye mu myaka nta kintu usarura, noneho iyo ikugereye mu bintu by’imboga, byose irarandagura ku buryo ntacyo waramura.”

Utu dusimba iyo tugeze mu myaka turarandagura

Muri uyu Murenge wa Murambi, hari abaturage bahise bihangira umurimo wo gutega amafuku, gusa bavuga ko uburyo bakoresha butatanga umuti urambye kuko bakoresha imitego ya gakondo ku buryo itapfa kumara izi fukuru zirembeje abahinzi.

Umwe ati “Uburyo bwa gakondo ntabwo buhagije kandi uyitega ayitegera inote y’Igihumbi (1 000 Frw). Ashobora kuza agatega ifuku inshuro eshanu itarafatwa kandi iyo atega hari imyaka arandura kugira ngo abone uko atega, ugasanga ntinafashwe.”

Aba bahinzi bavuga ko nkuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) gifasha abahinzi kubona imiti yica udukoko twona imyaka, na bo cyabagoboka kuko n’izi fuku ari ibyonnyi by’imyaka.

Undi muturage ati “Turasaba uburyo bugezweho, nk’abashinzwe iby’ubuhinzi cyangwa RAB hari imiti batera udukoko tugenda twona natwe turasaba ko baduha umuti ugezweho wo mu ruganda twajya dukoresha tukica aya mafuku kuko amaze kudutera igihombo cyane.”

Uburyo bakoresha bahangana n’amafuku ngo ntibuhagije

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kurwanya indwara n’ibyonnyi by’ibihingwa muri RAB, Dr Athanase Hategekimana yamenyeshe RADIOTV10 ko ibiri gusabwa n’aba baturage bidashoboka kuko nta miti yica utu dusimba tw’amafuku.

Mu butumwa yoherereje umunyamakuru, yagize ati “Ibi rwose ntitujya tubikoraho. Uburyo bukoreshwa ni imiti, aho bishoboka hatarimo imyaka barahacukura bagakurikirana umwobo wayo.”

Amafuku ari mu bwoko bw’imbeba, azwiho kona imyaka iba iri mu bukata nk’ibijumba, aho acukura ubundi agakegeta umusaruro w’imyaka akarya ibiri mu butaka ku buryo umuhinzi aba atakibonye umusaruro.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Musanze: Mu nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri habaye inkuru y’incamugongo

Next Post

Uwari ukurikiranyweho kwica umuvandimwe we akanamuhamba hamenyekanye ibyamubayeho bitari byiza

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Uwari ukurikiranyweho kwica umuvandimwe we akanamuhamba hamenyekanye ibyamubayeho bitari byiza

Uwari ukurikiranyweho kwica umuvandimwe we akanamuhamba hamenyekanye ibyamubayeho bitari byiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.